RFL
Kigali

Ni umunya-Africa kavukire, akubye Bill Gates inshuro 2.3, arashaka kurandura inzara ku Isi: Elon Musk umukire wa mbere ku Isi ni muntu ki?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/11/2021 14:30
0


Elon Musk arusha umukurikira mu butunzi Miliyari $120, ni we mutunzi wa mbere ku Isi, akaba atunze asaga Miliyari $316.5 aho ahigitse abarimo Jeff Bezos na Bill Gates. Ni umunya-Africa kavukire, gusa afite ubwenegihugu butatu kuko avuka ku mubyeyi w’umunya-Canada (Nyina) n’umunya-Africa y'Epfo (Se) ndetse akaba afite n’ubwa Amerika.



Gutunga ugatunganirwa ni iki? Ese ubundi wumva iki iyo bavuze ngo runaka niwe ukize cyane ku Isi? Byaba bimenywa gute, ninde ubitangaza, ashingira kuki? Ese koko Elon Musk yaba agiye gukoresha ubutunzi bwe akarimbura icyago cy’inzara ku Isi?

Elon Musk mwene Errol Musk w’umunya-Africa y'Epfo, ni umugabo ufite imyaka 50 n’amezi 4, akaba amaze gushakana n’abagore bagera kuri 3, akaba afite abana 7. Kuri uyu munsi niwe mukire wa mbere ku Isi akaba anikurikira dore ko uwo bahatanye amurusha akabayo ka miliyari $120, naho bwana Bill Gates bakunze guhangana cyane ndetse bikava mu butunzi bikajya no mu buzima busanzwe, amukubye inshuro 2.3 mu butunzi.

Bwana Elon Musk ubu atunze miliyari zisaga $316.5 nk'uko imbuga nka Bloomberg, index na Forbes zibigaragaza ku rutonde rwazo rwo kuwa 04/11/2021.

Kuri uyu munsi wanone ubutunzi bw'abatuye Isi biroroshye kububara ndetse akenshi hagenderwa ku migabane baba bafite mu bigo bikomeye n'indi mitungo itimukanwa, gusa hari n'abandi babuhisha aho usanga ubutunzi bwabo barabwitiriye abandi. Kuri ubu bwana Elon Musk niwe mukire wa mbere Ku Isi akaba arusha umukurikiye (Jeff Bezos) miliyari zigera ku 120, akaba akubye Bill Gates inshuro 2.4 mu butunzi.

Uyu mugabo ubutunzi bwe bushingiye ahanini ku bigo bye bitatu binini ari byo Tesla, Space X na The Boring company n’ibindi bigiye biciriritse. Musk ni intiti akaba intyoza mu bijyane n’isanzure dore ko kuri uyu munsi wa none ikigo cye Space X gikora ibiraka byo kohereza ibyogajuru mu isanzure kiri mu biri gutuma atumbagira mu butunzi ndetse no mu minsi yashize yakoze urugendo rwo gusura isanzure.

Ubutunzi kuri Elon Musk ni ikintu gisa nk'igitangaje ariko akaba akunda gutebya. Ku munsi wa mbere ubwo yibonaga bwa mbere ku rutonde nk’umukire wa mbere ku Isi, yahise atangaza ko biteye ubwoba.

Kuri uyu munsi inkuru iri kuvugwa kuri uyu mugabo ufite ubutunzi buhambaye ni uko ashaka guhashya inzara ku Isi. Ni nyuma yaho ateraniye amagambo n'uhagarariye ikigo cya World Food Program aho yasabwaga kuba yagira uruhare mu kurandura inzara ku Isi binyuze muri iri shami rya UN, gusa aha habayeho guharira cyane ndetse biza kurangira Elon Musk yemeye ko mu gihe baba bamweretse uko bizakorwa yazatanga amafaranga angana na Miliyari 6 z'amadorali akarokora ikiremwa muntu.

Elon Musk wamaze kwemerera UN ko mu gihe bakwiga umushinga neza bakamwereka uburyo yakoresha ubutunzi bwe mu kurandura inzara ku Isi ko yabikora, ni muntu ki?

Elon Musk yavutse kuwa 28 Nyakanga 1971, bivuze ko uyu munsi afite imyaka 50. Yabyawe na Errol Musk w’umunya-Africa y'Epfo na Maye Musk w’umunya-Canada. Elon Musk yize amashuli abanza n'ayisumbuye mu gihugu cya Africa y'Epfo aza kuhava ku myaka 17 ubwo yigaga mu mwaka wa 1 wa Kaminuza aho yahise ajya kwiga muri Canada ari na ho nyina umubyara yari yaragiye gutura nyuma y'uko atandukanye na se.

Umunyarwanda yaragize ati: ”Imfizi ibyara uko ibyagiye”, ubuhanga bwa Elon Musk bufite aho buturuka dore ko se umubyara yari inzobere (Engineer) muri Electromechanical engineering. Errol Musk ubyara Elon Musk kandi yabayeho umupilote w'indege ndetse n'umutwazi w’ubwato, akora n’ibindi bintu bitandukanye bisaba ubuhanga.

Igipimo cy’ubwenge 'Intelligent quotient' (IQ) Elon Musk afite kingana na 155, bivuze ko ari hasi y’ubwenge bwo ku rwego rwo hejuru kuko ababufite baba bafite IQ ingana na 160 kuzamura, gusa abantu bafite IQ iri hejuru y’ijana na mirongo ine (140) nabo baba ari abahanga ndetse banafata mu mutwe vuba ndetse n'intecyerezo zabo ziba zihambaye zuje uburame n'ubwenge. Nyina wa Elon Musk yari umunyamideli wavukiye muri Canada, ariko wakuriye muri Africa y'Epfo. Elon Musk afite abavandimwe babiri umwe w’umuhungu (Kimbal Musk) n’undi w’umukobwa (Tosca Musk).

Elon Musk na nyina umubyara

Kuvuga inkuru y'ubutunzi bwa Elon Musk ukayirangiza utavuze Kimbal Musk hari ibyo waba wibeshyeho. Uyu muvandimwe wa Elon Musk yahoze ari umufatanyabikorwa we mu ntangiriro z’ubucuruzi bwe ndetse nawe magingo aya ni umushoralamali karahabutaka mu bucuruzi bwa ma resitora. Mushiki we ni umushoramali-kazi mu gisata cy'amafilime ndetse niwe nyiri ikigo cya Passionflix.

Ababyeyi ba Elon Musk batandukanye ahagana mu 1980, gusa Elon Musk we yakomeje kubana na Se muri Afrika y'Epfo. Ikintu Elon Musk avuga ko yicuza kurusha ibindi ni ukuba yarakomeje kubana na se igihe ababyeyi be bari bamaze gutandukana kuko avuga ko se yamukoreye ibintu bimeze nk’ihohotera ati ”Byari bibi cyane, ikintu cyose kibi utekereza yarakinkoreye”.

Ku myaka 17 Elon Musk yigaga muri kaminuza yo muri Pretoria muri Afrika y'Epfo gusa aha nta gihe kinini yahize kuko yahize amezi agera kuri atanu mu gihe yari ari gushaka uko yajya kwiga muri Canada ndetse byaje no kurangira agiye adasoje umwaka wa mbere.

Nyuma yaje kujya muri Canada muri kaminuza ya Queen's University aha na ho ntabwo yaharangije kuko nyuma y’imyaka ibiri yahise ajya kwiga muri Amerika muri kaminuza ya “University of Pennsylvania” aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza. Muri Amerika yahakuye impamyabumenyi ebyiri aho iya mbere yayibonye mu bukungu (Economics) nyuma ahita yigira indi mu bugenge (Physics).

Ahagana mu 1995 yahise ajya gutura muri Califonia ari na ho yahise ajya kwigira impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza ya Stanford, gusa aha yahize iminsi igera ku 2 kuko yahise ajya gushaka akazi nabwo ntiyanyurwa kuko yari afite inyota yo gushinga ikigo cy'ikoranabuhanga cye n'ubwo nta bushobozi buhambaye yari afite.

Ese intumbero y’ubucuruzi bwa Elon Musk yatangiye gihe ki?

Umunyarwanda yaragize ati ”Akaburiye mu isiza ntikaboneka mu isakara”, ku ruhande rwa Musk ntabwo mu isiza kabuze ni nayo mpamvu mu isakara ahagaze neza nk’umukire wa mbere ku Isi mu 2021 ndetse akaba akomeje kwesa uduhigo dore ko magingo aya yifatiye kugahanga abarimo bwana Bill Gates akamukuba inshuro zirenga 2 mu bukungu ndetse umukurikiye mu butunzi akaba amurusha agera kuri Miliyari $100.

Ubwo Musk yari umwana, yakundaga gusoma ndetse yanize program za mudasobwa mbere y'uko yuzuza imyaka 12 aho yari afite imyaka 10. Kuri iki kigero cy’imyaka 12 ni bwo yagurishije program ya mudasobwa ku mafaranga $500 aha hari mu 1982. Aya mafaranga ugereranije n'ayo turi gukoresha uyu mwaka yaba angana na $1,306.37 (Hafi Miliyoni n'igice y'amanyarwanda).

Ese ni gute Musk yinjiye mu bucuruzi bya nyabyo?


Bwana Musk, ikigo cy’ubucuruzi cya mbere yashinze yari yakise izina rya zip2 akaba yaragifatanyije na murumuna we Kimbel Musk na Greg Kouri, aha hari mu 1995, iyi zip2 ikaba yarakoraga ibijyanye no kubaka program za mudasobwa.

Aha byari bigoye kuko nta mafaranga bari bafite. Bakodesheje ibiro bito byo gukoreramo ari na ho Elon Musk yararaga kuko nta mafaranga yo gukodesha inzu yari afite. Ku bw'amahire murumuna we yaje kubona akazi muri New York Times, batangira kwisuganya uretse ko nyuma baje no kubona abafatanyabikorwa.

Nyuma baje kugurisha iki kigo ahagana mu 1999 n’ikigo kitwa Compaq agera kuri miliyoni $307, Elon Musk yatwaye agera kuri Miliyoni $21.49 kuko yari afitemo imigabane ingana na 7%.

Nyuma yahise ashinga ikigo X.Com akoresheje miliyoni $10 kikaba cyari kimeze nka Banki ikorera kuri murandasi ndetse n’uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Email. Iki kigo cyaje gukura gikorana na kompanyi yitwa Confinity kikajya gitanga ubufasha bwa serivise yitwa Paypal. Nyuma cyaje kugurwa n’ikigo cya Ebay ku mafaranga angana na miliyari $1.5.

Umugabane wa Musk wanganaga na miliyoni $165 ndetse iki gihe yahise ashinga ikindi kigo gikora ibijyane n’ubwikorezi bwo mu isanzure aricyo yise Space X, aha hari mu 2002. Mu 2004 yahise aba umwe mu bari bagize ikigo cya Tesla cyamamaye cyane mu gukora imodoka z'agatangaza ndetse uyu mugabo akaba ari umwe mumashyiga y’inyuma yagitije umurindi w’iterambere.

Magingo aya, uyu mugabo ibigo bizwi ko ari ibye byakunze kumenyekana cyane ni 3 ari byo Tesla, Space X na Boring gusa afite n’ibindi byinshi abantu batakunze kumenya ari byo OpenAI na Neuralink.

Ikindi kintu cyatije umurindi ubutunzi bw’uyu mugabo harimo imishinga yagiye ahuriramo n’ikigo cya NASA ndetse harimo n'iyo iki kigo cyananirwaga akayikora. Mu 2018, Musk yagizwe umuyobozi wa 'Fellow of the royal society' uwo mwaka ni bwo Musk yari yagizwe na Forbes Magazine umuherwa wa 25 ku Isi.

Gusa kurundi ruhande uyu mugabo ubutunzi bwe buri gutambira cyane kuva aho yinjiriye mu bucuruzi bw’ifaranga ryo kuri murandasi (Cryptocurrency) doreko abakora ubu bucuruzi bamaze kumenyere ko uyu mugabo ariwe rw’ikaragiro.

Ni ayahe mahame Elon Musk agira avuga ko ariyo amuganisha ku ntsinzi?

Elon Musk ni umwe mu bakire b'abanyabirori ndetse akaba ari umuntu ukunda kuvuga ko nta ko bisa nko gukora ikintu mu mwanya wacyo. Yakunze kwiga ariko akabivanga n’ishoramali. Mu magambo ye akunda kuvuga ati 'nta kiza nko guhora ugerageza' ndetse ati 'Guhozaho ni ingenzi cyane, ntukamanike amaboko mu gihe cyose utayamanikishijwe ku ngufu'.

Mu 2020 yakoze indirimbo benshi baratungurwa, ni indirimbo yise 'Don't doubt ur vibe', gusa iki gihe yatangaje ko gukora indirimbo nta gashya karimo kuko ubusanzwe akunda kuvanga imiziki kandi ko no kuririmba yabishobora, gusa aha ngaha yakoze iyi ndirimbo agamije kwamamaza ubwoko bw'imodoka bushya yari agiye gusohora mu kigo cye cya Tesla.

Mu buzima bw’urukundo Elon Musk ni umuntu ki?

Elon Musk ni umugabo umaze gushaka abagore bagera kuri batatu: uwa mbere ni Justine Wilson bahuriye muri kaminuza yo muri Canada yizemo mbere y'uko ajya kwiga muri America, wari umwanditsi w’ibitabo w’umunya-Canada bakaba barabyaranye abana 6 (Nevada Alexander Musk, Griffin Musk, Xavier Musk, Kai Musk, Saxon Musk na Damian Musk) gusa uyu witwa Nevada yítambye Imana amaze ibyumwiru 10 gusa.

Uwa kabiri ni Talulah Riley wari umukinnyi w'amafilimi w’umwongereza, uwa gatatu ni Grimes akaba ari umunyamuziki w’umunya-Canada ndetse baherutse kwibaruka umwana w’umuhungu bahaye izina ritangaje rya "X Æ A-12".

Elon Musk n'umugore we Grimes uherutse kumubyarira umwana w'umuhungu

Kuri uyu munsi wa none ntabwo uyu mugore wari umaze imyaka 3 akundana na Elon Musk babanye neza dore ko bivugwako batari kurebana neza, gusa ngo bajya banyuzamo bagahura

Elon Musk n'abana be, ibumoso bari bakiri bato, iburyo bari bamaze gukura

Src: interestingengineering.com, wired.com, nytimes.com, businessinsider.com, observer.com..






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND