Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC bwemereye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 50Frw kuri buri mukinnyi n’abatoza, nibakura amanota atatu kuri Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa kabiri muri Primus National League ubera kuri Stade Umuganda.
Kuri
uyu wa gatatu tariki ya 03 Ugushyingo 2021 saa cyenda zuzuye, Rutsiro FC irakira
Rayon Sports kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu mu mukino w’umunsi wa
kabiri wa shampiyona y’u Rwanda.
Mbere
yo kujya mu kibuga ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro bwashyiriyeho amafaranga
ibihumbi 50Frw kuri buri mukinnyi n’abatoza b’iyi kipe, nibatsinda Rayon Sports
iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Ni
ku nshuro ya kane aya makipe agiye guhura muri shampiyona, bwa mbere bahura
hari tariki 8 Gicurasi 2021 Rayon Sports itsinda Rutsiro FC ibitego 2-0, bahuye
ku mukino wa kabiri tariki ya 11 Gicurasi banganya igitego 1-1, tariki 22
Kamena 2021 bahuye bwa gatatu Rutsiro FC itsinda Rayon Sports ibitego 2-0.
Kapiteni
wa Rayon Sports, Muihire Kevin yasabye abafana n’abakunzi b’iyi kipe kutumva ngo
bahe agaciro amabwire, ahubwo bakwiye guha agaciro ibikorwa babereka mu kibuga
ndetse bakabashyigikira kuko ariyo nzira yonyine izabageza ku gikombe.
Ku
munsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports yatsindiye Mukura i Kigali
igitego 1-0, mu gihe Rutsiro FC yaguye miswi na Etincelles 0-0.
TANGA IGITECYEREZO