RURA
Kigali

Hakim Kiwanuka na Denis Omedi bakinira APR FC mu bazafasha Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/03/2025 11:49
0


Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi maze anahamagara abasore babiri ba APR FC Hakim Kiwanuka na Denis Omedi.



Ikipe y'igihugu ya Uganda, "Uganda Cranes", iritegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026. Umutoza mukuru Joseph Paul Put yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 26 bazakina iyo mikino ikomeye.

Uganda izakina na Mozambique ku wa 20 Werurwe 2025 i Cairo mu Misiri, mbere yo kwakira Guinea kuri Mandela National Stadium, I Namboole, ku wa 25 Werurwe 2025.

Myugariro Tobby Sibbick wa Wigan Athletic FC yongeye guhamagarwa nyuma yo gukina imikino ya gicuti na Comores na Ghana umwaka ushize. 

Rutahizamu Muhammad Shaban wa Al Anwar Al Abyar SC yagarutse nyuma yo gukira imvune.

Abakinnyi bahamagawe

Abazamu: Watenga Isma (Golden Arrows FC), Alionzi Nafian (Defence Forces FC), Mutakubwa Joel (BUL FC).

Abakina inyuma: Bwomono Elvis, Kizito Gavin, Mugabi Bevis, Awany Timothy, Sibbick Toby, Torach Rogers, Kayondo Abdu Aziizi, Muleme Isaac.

Abakina hagati: Ssekiganda Ronald, Semakula Kenneth, Aucho Khalid, Ssebagala Enock, Watambala Abdu Karim, Allan Okello, Mutyba Travis.

Rutahizamu: Omedi Denis, Kiwanuka Hakim, Ssemugabi Jude, Mato Rogers, Mukwala Steven, Muhammad Shaban, Kabuye Calvin, Kakande Patrick.

Hakim Kiwanuka na Denis Omedi bombi bakinira APR FC bahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND