Umunyamideri Kate Bashabe yifashishije amashusho maze agenera ubutumwa Bruce Melodie, anashimangira ko atazabura mu gitaramo cye kuri uyu wa Gatandatu.
Muri aya mashusho yanamaze gushyirwa kuri Instagram ya Bruce Melodie, uyu munyamideri arabanza akumvisha abantu indirimbo "Sawa sawa" Bruce Melodie aherutse gukorana n'umuraperi w'umunya-Kenya Khaligraph Jones. Nyuma yaho yumvikana agira ati: “Yayayayayaya umva, umva Bruce reka nkubwire imyaka 10 muri industry ntabwo ari urwenya ndishimye cyane kandi ntewe ishema nawe".
Yakomeje avuga ko umunsi wo kuwa gatandatu ubwo Bruce Melodie azaba akora igitaramo cyo kwishimira imyaka 10 amaze akora umuziki awutegerezanyije amatsiko menshi kandi atazabura mu gitaramo cye. Bruce Melodie ubu butumwa bwamukoze ku mutima maze aramushimira nyuma yo gushyira aya mashusho kuri iyi Konte ye.
Kate Bashabe ni umunyamideri ubikora by'umwuga binyuze munzu yashinze yise Kabash Fashion House. Mu 2010 Bashabe yabaye Miss MTN anagirwa ambasaderi w'iyi kompanyi ya mbere y'itumanaho mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO