Uwicyeza Landrine Gisagara wegukanye ikamba rya Miss African Golden Rwanda 2021, ari mu myiteguro yo guserukira u Rwanda mu irushanwa rizabera muri Turikiya.
Uyu mukobwa ni we uzahagararira u Rwanda mu irushanwa Miss
Africa Golden rizabera muri Turikiya. Yabwiye INYARWANDA ko yatangiye
ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye agamije kumenyekanisha iri rushanwa
azitabira.
Landrine avuga ko anasaba Abanyarwanda kuzamushyigikira
cyane cyane mu bihe by’amatora yo kuri internet n’ikindi gihe bizaba ngombwa.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, yanavuze ko yagiye
ku Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB ‘kubereka amashusho yerekana
ibyiza bitatse u Rwanda yafashe’ azagaragaza muri iri rushanwa azitabira.
Akomeza avuga ko mu minsi iri imbere azasubira iwabo i
Gisenyi gusezera abavandimwe be mu gihe azaba yitegura kujya mu irushanwa. Avuga ko azagenda
tariki 19 Ugushyingo 2021.
Mu ntangiriro z’Ukwakira 2021, Landrine yasuye ikigo UCC (Ubumwe Community Center) giherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba, aho yasuye abana babana n’ubumuga
abagenera ubufasha.
Uyu mukobwa wasuye aba bana ku isabukuru y’amavuko ye,
yavuze ko ashaka kugaragaza ko n’abafite ubumuga bashoboye, bityo ko badakwiye
guhezwa mu guteza imbere Igihugu.
Landrine Uwicyeza Gisagara yatangiye imyiteguro yo
guserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rizabera muri Turikiya
Landrine amaze iminsi mu biganiro bitandukanye n’itangazamakuru
asobanura birambuye iby’iri rushanwa azitabira
Landrine aherutse gusura ikigo Ubumwe Community Center
kibarizwamo abana bafite ubumuga
Landrine Uwicyeza Gisagara afite ikamba rya Miss
African Golden Rwanda
KANDA HANO UREBE UKO URUZINDUKO RWA MISS LANDRINE RWAGENZE MU IKIGO CY’ABANA BAFITE UBUMUGA
TANGA IGITECYEREZO