Wabashije kumva indirimbo ‘Sawa sawa’ Bruce Melodie yakoranye na Khaligrah Jones, ‘Ishyano’ ya Elish the Gift, ‘Kamwe’ ihuriyemo abahanzi 11 n’izindi z’abahanzi bo mu Rwanda muri iki gihe baharaye kuzikora mu njyana yitwa ‘Amapiano’ igezweho muri iyi minsi.
Iyi njyana ifite ingoma zidunda zikagera ku ngoma
z’amatwi, ukumva zirajegera. Yahaye igikundiro kidasanzwe abahanzi babashije
kuyikoramo indirimbo. Wabibaza Master KG wo muri Afurika y’Epfo wasohoye
indirimbo ‘Jerusalema’ ikamuha igikundiro umubare munini utabasha kwigondera.
Byageze n’aho iyi ndirimbo isubirwamo n’abahanzi
batandukanye barimo umunya-Nigeria Burna Boy, kuva ku banyapolitiki kugera kuri
rubanda rugufi barayibyina karahava. Amapiano akomeza kuba amapiano kugeza
n’ubu.
Iyi njyana yadutse muri Afurika y’Epfo mu 2012, ariko
abahanzi bo mu Rwanda batangiye kuyigereza mu bihe bya vuba. Abayizi barayizi.
Inyandiko zitandukanye zivuga ko Amapiano ikomoka ku
njyana yo muri Afurika y’Epfo yitwa Kwaito [Ni injyana yamamaye muri Afurika y'Epfo
mu 1990], ikaba umuziki ukomatanya ‘kwaito’ ivanzemo na Jazz na ‘Deep House’.
Amapiano irenze no kuba injyana kuko ikomatanya n’imibereho
n’ubuzima bwa Afurika y’Epfo, ishobora kuzaba injyana y’Isi nk’uko bimwe mu
bitangazamakuru bibitangaza.
Iyi njyana 'amapiano' yatangiye kugira igikundiro kuva
mu 2019 nyamara yadutse muri Afurika y'Epfo mu 2012. Kuva icyo gihe iracurangwa
ku mihanda yo muri icyo gihugu, aba-Dj bakomeye barimo Dj Stokie, Junior Taurus,
MFR Souls n'abandi batangira gukangurira abantu gukurikirana iyi njyana.
Dj Maphorisa wo muri Pretoria, bivugwa ko ari we wihishe
inyuma y'imenyekana ry'iyi njyana mu bihe bitandukanye kandi mu gihe gito.
Mu nkuru mbara nkuru, umuhanzikazi wo mu Budage, Shaya
yavuze ko hatazwi umujyi injyana 'amapiano' yakomotsemo, ariko 'ikizwi ni uko
twese ari iyacu."
Iyi njyana yo muri Afurika y'Epfo imaze kuba ikimenyabose. Nko mu 2020, 'Hashtag' yiswe #amapiano yakoreshejwe n'abantu barenga miliyoni 570 ku isi.
Ndetse imibare igaragaza ko mu 2019, indirimbo ziri
muri iyi njyana zumviswe ku kigero cya 116% ku rubuga rwa Spotify.
Igihe cyarageze urubuga rwa Spotify rukora urutonde
rw'indirimbo ziri muri iyi njyana, bituma abantu barenga miliyoni 365 barwiyandikishaho.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo inventa.com bivuga ko
iyi njyana itagizwe n'amajwi gusa, ahubwo harimo gakondo y'abanyafurika “ku
buryo ishobora kuzaba injyana ya Afurika ikunzwe mu minsi iri imbere.”
Mu 2005 hatangijwe ibihembo MTV Base Africa bigamije
guteza imbere umuziki wo muri Afurika. Buri wese yibazaga injyana y’umwimerere
izahagararira uyu mugabane nyuma mu 2012 itsinda rya P-Square, D’Banj n’abandi
batangira kumvikanishako bashoboye Afrobeat.
Muri iki cyo gihe, bakoraga umuziki bashaka ko urenga
Afurika ukagera no mu Bwongereza n’ahandi. Ari nabwo muri Afurika y’Epfo
batekerezaga ku gucura injyana bise ‘amapiano’ bashaka ko izahagararira Afurika
ikumvikanisha umwimerere wabo mu muziki.
Umuyobozi ushinzwe umuco no kuwuteza imbere muri
Africa y'Amajyepfo, Sahara, yavuze ko “Amapiano yatumye Afurika ibasha kugaragaza
ibyiza nyaburanga byayo n’ubukungu bwayo.”
Imibare igaragaza ko iyi njyana yumvwa n'abantu bo mu
bihugu byo mu Bwongereza, Amerika n'ahandi. Iyi njyana yahesheje akazi abahanzi
DB Gogo, Focalistic, Cassper Nyovest n’abandi mu bitaramo bya AMA Fest 2021
byabereye mu Bwongereza.
Muri Nzeri 2019, umuhanzi wo mu Bwongereza, Jorja
Smith yasohoye indirimbo ‘All of this’ yakoranye n’umunya-Ghana Producer
GuiltyBeatz. Icyo gihe yarengejeho ijambo “piano to the world” [Bisobanuye
amapiano ku isi].
Yibasiwe n’abantu batandukanye bavuga ko ashaka
kwigaragaza nk’aho ari we wateje imbere iyi njyana, abandi bavuga ko
yifashishije Producer GuiltyBeatz ‘udafite ubumenyi buhagije kuri iyi njyana’.
Jorja Smith azwi mu ndirimbo ‘Get it together’, yakoranye na Drake, ‘Be honest’ yakoranye na Burna Boy n’izindi.
Icyo gihe, Producer Maphorisa, uzwiho gucura iyi njyana
yavuze ko batikubiye inyana amapiano, ko buri umwe ayemerewe ariko mu nzira za
nyazo kandi agakoresha umwimerere wayo.
Kimwe mu binyamakuru byo muri Afurika y’Epfo,
cyanditse ko nyuma y’ibi, umuhanzi Smith yoherereje iyi ndirimbo Producer
Maphorisa arayikosora, ashyiramo umwihariko w’iyi njyana anifashiaha Producer GuiltyBeatz.
Urutonde
rw’indirimbo 10 zakunzwe ziri mu njyana ya ‘Amapiano’ ushobora gushakisha
1.Siyathandanaby Cassper Nyovest, Abidoza, Boohle
2.Spononoby Kabza De Small, Madumane, Burna Boy,
WizKid, Cassper Nyovest
3.Banyanaby DJ Maphorisa, Daliwonga, Kabza De Small,
Sir Trill, Tyler ICU
4.Izoloby DJ Maphorisa, Daliwonga, Madumane, Mpura,
Tyler ICU, Visca
5.Wozaby Mr JazziQ, Kabza De Small, Lady Du, Boohle
6.Dinalediby League Djz, Mpho Sebina, Abidoza, Major
7.Ababuyangaby Major League Djz, Josiah De Disciple,
Aymos,
8.Soweto Baby (feat. WizKid & DJ Buckz) by DJ
Maphorisa, DJ Buckz, WizKid
9.Khuza Gogoby DBN Gogo, Ama Avenger, Blaqnick, M.J,
MasterBlaq, Mpura
10.Squander (feat. Niniola & Sayfar) – Remixby
Falz, Kamo Mphela, Mpura, Niniola, Sayfar)
Master Kg ukurikirwa n’abarenga miliyoni 2 kuri
Instagram, indirimbo ye ‘Jerusalema’ ikoze muri ‘Amapiano’ yamuhaye igikundiro
kidashira
Bruce Melodie aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Sawa
Sawa’ yakoranye na Khaligrah Jones iri mu njyana ya ‘Amapiano’
Umuhanzi Elisha the Gift aherutse gusohora indirimbo ‘Ishyano’
ikoze mu njyana ya ‘Amapiano’ igezweho muri iki gihe
Abahanzi bazwi bakora ‘Amapiano’ barimo DJ Lady Du, De
Mthuda, DBN Gogo, Sir Trill n’abandi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAWA SAWA’ YA BRUCE MELODIE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ISHYANO’ YA ELISHA THE GIFT
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KAMWE’ IHURIYEMO ABAHANZI 11
TANGA IGITECYEREZO