RFL
Kigali

Ishavu rya Vanessa Bryant wamenye iby’urupfu rw’umugabo we ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/10/2021 10:45
0


Vanessa Bryant, umupfakazi wa Kobe Bryant wanditse amateka akomeye muri Basketball by’umwihariko muri NBA, yavuze ko yamenye iby'urupfu rw'umugabo we abonye 'notifications' zivuga ngo "RIP Kobe" kuri telephone ye ngendanwa, mu gihe we atari yamenye icyabaye.



Kobe, icyamamare muri basketball yapfanye n'umukobwa we, Gianna wari ufite imyaka 13, hamwe n'abandi bantu barindwi mu kwezi kwa mbere 2020 mu mpanuka ya kajugujugu.

Vanessa ari kurega uburangare no kwinjira mu buzima bwite ishami rya Los Angeles County Sheriff.

Avuga ko abapolisi bakwirakwije amafoto ateye ubwoba y'ahabereye impanuka, harimo ay'imirambo ya Kobe n’umukobwa we Gianna witabye Imana afite imyaka 13 y’amavuko.

Mu gihe yatangaga ikirego, Vanessa Bryant yabajijwe igihe yamenyeye iby'iyo mpanuka.

Yasubije ko yabwiwe n'umukozi ufasha umuryango wabo ko umugabo we n'umukobwa we bari mu mpanuka ya kajugujugu, ariko ko hari abantu batanu muri yo barokotse. Yibazaga ko abe bagomba kuba bari mu barokotse.

Ariko ubutumwa bwahise butangira kwisuka kuri telephone ye. Mu nyandiko y'ikirego cye, Madamu Bryant agira ati:

"Nari mfite telephone yanjye, kuko nariho ngerageza guhamagara umugabo wanjye, ariko 'notifications' zitangira kwisukiranya kuri telephone yanjye zivuga ngo 'RIP Kobe. RIP Kobe. RIP Kobe'.

Yongeraho ati: "Ubuzima bwanjye ntabwo buzongera kuba uko bwahoze ntafite umugabo wanjye n'umukobwa".

Mu kwezi kwa gatatu, Vanessa yatangaje amazina y'abapolisi ba Los Angeles County avuga ko bakwirakwije amafoto ateye ubwoba y'ahabereye impanuka.

Avuga ko umwe muri abo bapolisi yahaye umucuruzi wo mu kabari ifoto y'umurambo wa Kobe abandi nabo bagakwirakwiza amafoto ababaje y'abana bapfuye, ababyeyi, n'abatoza.

Ikinyamakuru Los Angeles Times mu kwezi kwa kabiri 2020 cyavuze ko iperereza ry'imbere mu bapolisi ryasanze hari bamwe muri bo batanze amafoto y'imirambo y'abaguye muri iyo mpanuka.

Vanessa Bryant ati: "Sinibaza ko bikwiriye ko uyu munsi mba ndi hano ndwana no kubaza abantu ibyo bashinzwe.

"Kuko nta ukwiye kuba muri aka kababaro n'ubwoba bw'abe. Gutangaza ariya mafoto ntabwo byari ibintu byiza".

Vanessa avuga ko yari yasabye ukuriye abo bapolisi gukora ku buryo nta muntu ufotora ahabereye iyi mpanuka.

Polisi ya Los Angeles yanze kugira icyo gitangaza kuri iki kirego.

Vanessa Bryant avuga ko yabitse imyenda umugabo we n'umukobwa we bari bambaye ubwo bakoraga impanuka.

Yongeyeho ati: "Kandi niba imyenda yerekana uko imirambo yabo yari imeze, sinibaza uburyo umuntu abura ubumuntu ntabubahe, agakwirakwiza ayo mashusho nk'aho ari inyamaswa ziri ku muhanda".

Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Mutarama 2020

Umugore wa Kobe, Vanessa Bryant avuga ko yamenye iby'urupfu rw'umugabo we kuri telephone abonye ubutumwa buvuga ngo 'RIP Kobe'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND