RFL
Kigali

Abasore gusa: Rekeraho gushaka urukundo uyu ni uwa nyawe kuri wowe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/08/2021 22:58
0


Iyo ukiri muto, uba wumva kuba wenyine nta kibazo biguteye, bamwe ndetse ntibanabitindaho ngo babe batekereza ko hari igihe kizagera bagakenera kugira uwo bakundana. Iyo ukiri muto, uba ufite umwanya wawe wose wo gukora, ndetse ukumva ufite byinshi byo gukora ku buryo hari abumva ko nta rukundo bakeneye.



Uko uzagenda ukura rero uzagenda wibanda ku bintu ubona ko bigufitiye akamaro cyane ndetse rimwe na rimwe ubiteho umwanya munini cyane. Uzagera igihe wumve utangiye gukunda cyangwa se utangiye gukenera gukundwa. Hari ubwo ‘uzumva wanareka ibintu byose wakoraga ariko wiyegurire umutima w’umuntu ukunda cyane’. Gusa, urukundo siko ruhira bose ndetse n’abo ruhira, siko byose biba ari ‘paradizo’ igihe cyose. 

Hari bamwe rero babona ‘imbogamizi’ zije bakaba bahitamo ‘kuva mu rukundo’ barimo bagatangira bundi bushya urundi rugendo rw’urukundo nyamara ntibamenye ko mu buzima ari ibintu bibaho. Ubuzima bugizwe n’ibyishimo ndetse n’umubabaro. Niko abatubanjirije babayeho, niko turi kubaho kandi ni nako n’abazadukurikira bazabaho. Abantu rero bakunda ‘kuva mu rukundo’ kubera uburyo banzwe cyangwa bababajwe, gusa sicyo cyakabaye igipimo cy’ukuri cyagatumye uva mu rukundo.

Urukundo akenshi ruragutungura rukagusaba gufata igihe wiruka ndetse rukanga no kuza munzira yawe, rukanga kukwegera , mbese muri make rukaguhunga. Iyo bigenze gutyo rero abenshi babivamo bagakomeza ubuzima bwabo. Uyu mukobwa rero niba umufite, rekera aho gukomeza gushaka urukundo hirya yawe.

Ahari wabaye umunyamahirwe akomeye , ufite umuntu ugukunda n’umutima we wose, ariko kubera ko ukiri umusore uri kumva ko ukeneye kugera hano na hariya, cyangwa urumva udakeneye kunaniza umutwe wawe, musore rekera aho kuko ‘icyiza kiza rimwe’.

Niba ushidikanya ko urukundo ufite ari urwa nyarwo cyangwa niba ukeneye gutekereza urukundo, soma iyi nkuru neza.

1.Nta gutuza mugira mu rukundo rwanyu

Buri mwanya muba mufite utuntu two kuvugana, mbese bisa n’aho mwifitemo rukuruzi. N’iyo mutuje, wowe ubwawe uba wumva hari ikibura, uba wumva udatuje neza. Buri kimwe kiba gitangaje, gisekeje iyo muri kumwe, kabone n’ubwo byaba bitanashishikaje.

2.Mwembi mwumva ntakibazo mutewe no gusabana imbabazi mu gihe biri ngombwa.

Ese ntuzi uburyo kugira ubwiyemezi bifatwa nk’ubutwari kuri bamwe nyamara ari ubugwari? Kubera ko rero uzi ko nta muntu w’intungane ubaho, iteka wumva kumusaba imbabazi ntacyo bigutwaye. Uzi neza ko icyubahiro kizatuma ubura uwo wakunze nta cyo kimaze. Niba ari uko wiyumva rero, uwo ni we.

3.Ntabwo mugarura ibyashize

4.Ufite byinshi bimukwibutsa

Iteka wisanga uri kumutekereza cyane kabone n’ubwo mwaba mutari kumwe.

5.Uzisanga wumva mwagumana igihe cyose ufite

Uba wumva mwamarana igihe, yabaye uw’ingenzi kuri wowe.

6.Umwitaho ndetse ukamuha umwanya wose.

Iyo watangiye kwita ku muntu ni uko uba wumva udashaka ko umubano wanyu ugenda gutyo gusa, uba wumva ushaka guha umwanya urukundo mufitanye.

7.Uhinduka umuntu mwiza ubitewe n’uko muri kumwe.

Uhindura imico yawe, urahinduka nawe ukiyumvamo ko wabaye umwana mwiza. Uzi neza ko uyu muntu asobanuye byinshi kuri wowe.

8.Muhana umwanya kuri buri muntu kuba we ubwe

9.Muba mutangaje iyo muri kuganira kuhazaza hanyu

Iyo mwembi mwicaye muri kuganira kuhazaza hanyu, muba mutangaje mureba cyane. Bigaragaza ko mwembi mwizerera mu mubano mufitanye.

Inkomoko: Relrules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND