Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Fiacre ni
izina ry’abahungu ryakomotse kuri mutagatifu Fiacre wo mu kinyejana cya 7, umunya-Irlande
wihaye Imana wari uzwiho gukiza indwara. Yari azwiho ibikorwa bijyanye no
kubaka no kwita ku busitani bw’imboga n’imiti, ibyamuhesheje izina
ry'umutagatifu wera w'abakora mu busitani.
Risobanura “Umwami w’intambara.”
Bimwe
mu biranga abitwa ba Fiacre:
Ba Fiacre bakunze
kurangwa no kubasha gukemura ibibazo, bubahiriza inshingano bashinzwe, bakunda
imiryango yabo, bakora ibintu byose kuri gahunda kandi barasesengura cyane.
Mu buzima busanzwe,
Fiacre ntagira ingeso yo gusesagura cyane.
Barizerwa byoroshye bityo bagahabwa inshingano zikomeye.
Kubera igikundiro baremanwe, biraborohera guhindura no kuyobora abandi.
Uko kuntu bateye rimwe na rimwe bituma bumva ko barenze abantu bose.
Bariyemeza, bagahorana icyizere kandi bagakunda kwigenga.
Bagira impano zinyuranye kandi bakamenya no kuzigaragaza.
Bakunda imiryango yabo cyane, ndetse baritangira abandi ku rwego rwo hejuru.Bagira amarangamutima menshi ndetse bagakunda gufasha abandi.
Bakorana ingoga kugira ngo basoze ibyo biyemeje gukora.
Bamwe muri ba Fiacre bazwi:
Fiacre Ntwali: Umuzamu w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi.
Fiacre Kelleher: Umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunya-Irlande wabigize umwuga.
Isooko: momjunction.com
TANGA IGITECYEREZO