RFL
Kigali

Numvaga nshaka kurema agatima abantu- Fireman asobanura Album ye ‘Bucyanayandi’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2024 18:21
0


Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze Album ye ya kane, kandi yayikoranyeho n’abahanzi banyuranye.



Ni Album avuga ko yise “Bucyanayandi” kandi buri muhanzi bakoranye yabanje guhuza nawe mbere y’uko bahurira mu ndirimbo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, ati “Ntabwo nahita mvuga abahanzi bose twakoranye. Gusa mu bijyanye no kuba aribo nifashishije ni uko numvise ari bo bajyana n’ibintu nari ndimo cyangwa se n’igitekerezo nari mfite cyo kwandika izo ndirimbo.”

Akomeza ati “Hari ukuntu wumva umuntu bitewe n’ijwi rye ukavuga uti uyu arahura neza n’iyi ndirimbo imeze gutya, ivuga ku bintu ibi n’ibi.”

Yasobanuye ko indirimbo nyinshi ziri kuri iyi Albu yazikoze mu rwego rwo kurema agatima abantu, no kubumvisha ko n’ejo buzacya.

Ati “Ni indirimbo zigarura icyizere mu buzima, gutera imbaraga abantu, gushishikariza abantu kudacika intege.”

Akomeza ati “Nibwo butumwa ahanini urebye nibanza nandika buri ndirimbo. Mbese buri ndirimbo zose niko zimeze, niyo mpamvu navuze nti reka mbikore n’ubundi ni ‘Bucyanayandi’.

Atangaje isohoka rya Album ye, mu gihe aherutse kubwira abafana be ko yafunguye shene ye ya Youtube nshya ari nayo igaragaraho ibihangano bye muri iki gihe.

Uretse gufungura shene ya Youtube, yanafunguye izindi mbuga nkoranyambaga zicururizwaho umuziki mu mazina ya “Fireman Vayo”.

Uyu muraperi avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye agerageza gufungura shene ze za Youtube, ariko ntizamaraga kabiri kuko bazimwibaga.

Ati “Ubu tuvugana bamaze kunyiba eshatu, ariko urumva n’iyo mpamvu byamfashe igihe no kubishyira hamwe, kugirango mfungure inshya ngomba gushyiraho ibintu byanjye.”

 

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, asobanura ko yafashe igihe cyo kwitegura mu rwego rwo gukaza umutekano wa shene ye kugirango itazongera kwibwa.

Yasabye abafane be mu muziki, ndetse n’abakunzi ba Tuff Gang kumushyigikira bakurikirana ibihangano bye, ndetse yizeye ko agiye gutanga imbaraga ze mu gutuma abafana be bakomeza kwishima.

Fireman yavuze ko uretse gushyira ibihangano kuri iyi shene ye nshya, azajya ashyiraho n’amakuru y’ibyo abantu bamwizahao. Ati “By’umwihariko abakunzi ba Hip Hop ndetse n’abakunzi ba Tuff Gang barahishiwe.”

Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn’B aho yitwaga izina rya Gintwd.

Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.

Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.

Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n’uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.

Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni “Ibyanjye ndabizi” aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka ‘Nyita tuff’, ‘impande zanjye ni umwanda’, ‘Ndabura’, ‘Bana bato’ n’izindi.

Fireman yakoranye n’abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka ‘Inkovu z’amateka’ ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n’abandi.

 

Fireman yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya kane yise ‘Bucyanayandi’


Fireman yavuze ko buri muhanzi yifashishije kuri iyi Album babanje guhuza muri buri kimwe


Fireman yavuze ko Album ye izajya hanze ku wa 25 Ukwakira 2024, ariko ko iboneka ku rubuga rwa Audiomack muri iki gihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND