RFL
Kigali

Afrique Joe yiyambaje Phantom wakoreye Burna Boy kuri Album ye afata nk’imfura ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2024 18:53
0


Umuhanzi Afrique Joe yatangaje ko yageze ku mwanzuro wo gushyira hanze Album ye ya mbere “N2STAY” ni nyuma y’igihe cyari gishize ayiteguje abafana be n’abakunzi b’umuziki ariko amaso agahera mu kirekire.



Asobanura ko itinda ry’iyi Album ahanini ryaturutse mu kuba yarafashe igihe kinini cyo guhitamo izina yagombaga kuyita, kuko yagiye aribona, ubundi akarihindura.

Mu kiganiro na InyaRwanda ati “Nabanje kuyitekereza neza nyiha umwanya. Nahoraga mbona ibitekerezo byinshi by’izina ngomba kuyita, ariko uko bwacyaga niko nabonaga izina. Rero, ubu nageze ku mwanzuro w’iri zina.”

Yasobanuye ko indirimbo ziganje zigaruka ku rukundo ndetse n’izindi nkuru abantu bazishimira kumva. Ati “Nabihurije mu ijambo rimwe mbyita ‘In to Stay (N2STAY) ni ijambo risobanura ibintu bibini, icya mbere risobanura kuba kuba ukunda umukunda ukaba uhari utazamucika cyangwa se kuhaguma nk’uko byumvikana. Ariko no mu bundi buzima busanzwe uri gukora ibintu ari udatekereza kuzabihagarika.”

Afrique wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Agatunda’ yavuze ko no guhitamo imyandikire y’iri izina yitaye cyane kuri buri jambo ‘ku buryo rizohereza buri wese kuryiyumvamo’. Ati “Ni izina mparanye igihe ku buryo buri wese ashobora kuribona, bikamworohera, kurimenya.”

Uyu muhanzi yavuze ko mu gihe kiri imbere azashyira hanze amazina y’indirimbo zigize Album ye ndetse n’abahanzi bakoranye. Ariko kandi mu bahanzi bakoranye harimo abo muri Uganda, mu Burundi ndetse na ba Producer bo muri ibi bihugu.

Afrique anavuga ko hari indirimbo kuri Album ye yakorewe na Producer Phantom ubwo aheruka mu rugendo mu Rwanda. Phantom niwe wakoze indirimbo ‘Ye’ ya Burna Boy, ndetse ubwo yari mu Rwanda yakoze ku mushinga w’indirimbo z’abarimo Bwiza, Kenny Sol n’abandi nk’uko aherutse kubibwira InyaRwanda.

Phantom aherutse kubwira InyaRwanda ko gukorera indirimbo Burna Boy biri mu bintu byashimangiye ubuhangange bwe mu gukora indirimbo. 

Yavuze ko iriya ndirimbo yakomeje izina rye, yinjira mu biranga umwuga we. Uyu musore yumvikanishije ko gukorera Burna Boy biri mu byiza yagezeho mu byo ubu buzima butanga.

Ati “Gukora na Burna Boy ni kimwe mu bintu byanshimishije cyane. Ni umuhanga w’umunyamwuga ku rwego buri wese atabasha kwiyumvisha.”

Uyu muhanzi yasobanuye ko mu gihe yamaze akorana na Phantom yamwigiyeho gukunda akazi, kugura ubunyamwuga no gukunda ibyo akora. Ikirenzeho kuri ibyo “ntabwo yita ku izina afite ko ryaba rirenze kugirango adakorera umuhanzi muto ukiri kwishakisha kandi baba banahenze, iyo yakumvishijemo impano mwabashije guhuza akakwumvamo impano aragukorera kandi atintuba.”

Akomeza ati “Ni umuhanga cyane. Arakomeza akanakurikirana umushinga na nyuma y’uko ujya hanze, kandi akayishyigikira. Namwigiyeho gukunda akazi no kukabamo mu buryo bw’umwuga.”

Afrique avuga ko buri muhanzi bakoranye kuri iyi Album yashingiye cyane ku mubano bafitanye n’imiririmbire ye. Ati “Abahanzi nahisemo icya mbere nagendeye uburyo nizereraga mu mpano yabo bityo nkumva duhuriye mu ndirimbo imwe byagira itafari byashyira ku muziki wanjye. Ndetse bigatuma na Album iryohera buri muntu uri kuyumva.”

Yasobanuye ko kuba agiye gushyira hanze Album ye ya mbere ‘bivuze ikintu kinini cyane ku muziki wanjye” kuko “ubu nibwo navuga ko naba ngiye kuba umuhanzi wa nyawe.”

Akomeza ati “Iyo usohoye Album noneho waranayitegereje igihe kinini kuyikoraho ikabasha kujya hanze, ni akazi gakomeye cyane katabashwa na buri wese."

"Ariko nyine iyo ubashije kubikora bigakunda, uzarebe iyo umugore atwite akabyara ibyishimo aba afite nibyo n’umuhanzi wasohoye Album aba afite, ni ikintu kinini cyane, ari nayo mpamvu mvuga ko Album yanjye ari nk’imfura yanjye.”


Afrique Joe yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere yise “N2STAY”


Afrique yavuze ko iyi Album ayifata nk’umwana we w’imfura kubera ko isobanuye kuba umuhanzi bya nyabyo


Afrique yavuze ko ubwo Phantom yari mu Rwanda yamukoreye imwe mu ndirimbo zigize Album ye


Afrique asobanura ko buri muhanzi yifashishije kuri Album yitaye cyane ku buhanga bwe mu miririmbire n’imibanire yabo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NO BODY’ YA AFRIQUE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AGATUNDA’ YA AFRIQUE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND