RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku Badepite batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/10/2024 18:24
0


Umutwe w'Abadepite watoye abadepite batatu bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP) barimo Bitunguramye Diogene, Wibabara Jennifer na Tumukunde Aimée Marie Ange.



Aba badepite uko ari batatu batorewe mu Nteko Rusange yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, kugira ngo bahagararire u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP) ihuriramo abavuye mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.


Depite Wibabara Jennifer yatowe n’abadepite 77 muri 79 bitabiriye inteko rusange. Wibabara yize Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu icungamishinga akaba amaze imyaka 30 akora mu mirimo itandukanye irimo iya Leta n’imiryango yigenga yagaragaje ko azaharanira iterambere rya Afurika amurikiwe n’ibikorwa bya Perezida Kagame.


Depite Bitunguramye Diogene na we watorewe kujya muri PAP agize amajwi 78, yageze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2016. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byerekeye uburezi ndetse yakoze imirimo itandukanye mu nzego za Leta.


Depite Tumukunde Aime Marie Ange watowe n’abadepite 74 yagaragaje ko mu nzego zose yakoreye yakunze gushingwa imirimo yo gukemura ibibazo by’abaturage bityo no muri PAP azakoresha ubwo bumenyi mu guharanira ko abanyafurika bagira imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu.

Abadepite bagize PAP bashyirwaho n’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu biyigize, ntabwo batorwa ku buryo butaziguye n’abaturage.

PAP ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego nshingamategeko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni rumwe mu nzego Icyenda zagenwe mu Masezerano yo mu 1991 (Abuja Treaty) ashyiraho Umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.

Buri gihugu gihagararirwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko batanu. Muri abo batanu nibura umwe agomba kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z’ibyo bihugu.

PAP igizwe n’Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, byemeje burundu Amasezerano ashyiraho iyo Nteko Ishinga Amategeko.

Ku ruhande rw’u Rwanda ruhagararirwa n’Abadepite batatu n’Abasenateri babiri, manda yabo ikarangirana n’igihe iy’inteko ishinga amategeko yabatoye irangiriye.

Biteganijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, Sena na yo izatora abasenateri 2 bazahagararira u Rwanda muri iyo nteko.


Hatowe Abadepite 3 bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND