RFL
Kigali

Twinjirane mu byaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/10/2024 9:53
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 20 Ukwakira ni umunsi wa 293 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 72 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya irizihiza Mutagatifu Adeline.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1883: Igihugu cya Peru na Chili bashyize umukono ku masezerano yatanze intara ya Tarapacá, asoza intambara yiswe War of the Pacific.

1944: Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete na Yugoslavia babohoje umujyi wa Belgrade wari umurwa mukuru wa Yugoslavia.

1947: Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pakistan byatangije imibanire ishingiye kuri dipolomasi ku nshuro ya mbere.

1952: Guverineri w’Umwongereza Evelyn Baring yatangije ibihe by’umukwabo (state of emergency) muri ya Kenya, maze hatangira guhagarikwa abantu benshi bakekwa kuba mu buyobozi bwa Mau Mau. Mu bahagaritswe harimo Jomo Kenyatta waje no kuba Perezida wa Kenya.

1960: Jean Christophe Matata wabaye umuhanzi w’icyamamare mu karere k’ibiyaga bigari ni bwo yavutse.

1962: Perezida w’u Bufaransa Charles de Gaulle n’uw’u Rwanda Grégoire Kayibanda basinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

1977: Indege ya Lynyrd Skynyrd yakoreye impanuka muri Mississippi, ihitana umuhanzi Ronnie Van Zant ndetse n’umucuranzi wa gitari Steve Gaines hamwe n’uwitwa Cassie Gaines, umupilote wayo n’undi muntu umufasha.

1990: Ni bwo Nyakubahwa Paul Kagame yageze mu Rwanda aho yari aje gukomeza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu nyuma y’uko abari bayoboye urwo rugamba bari bamaze kuraswa n’umwanzi.

1991: Inkongi y’umuriro yibukwa cyane mu mateka nka Oakland Hills Firestorm yahitanye abantu 25, isenya amazu agera ku 3 469 ndetse utera igihombo kigera kuri miliyari 2 z’amadolari y’Amerika.

1996: Hashinzwe Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1966: Abu Musab al-Zarqawi, umugabo ukomoka mu gihugu cya Jordan wakoreraga umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida.

1988: Candice Swanepoel werekana imideri, ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1964: Herbert Hoover, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1984: Paul Dirac, wari umuganga, yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND