RFL
Kigali

“Byateguwe na Mimi!” Ihere ijisho umunsi Meddy yizihiza isabukuru y’amavuko bwa mbere nyuma yo kurushinga -VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/08/2021 22:39
0


Isabukuru y’amavuko ya mbere Meddy yizihije abana na Mimi nk’umugabo n’umugore, wari umunsi udasanzwe nk’uko bigaragara mu mashusho yashyize ahagaragara baryohewe n'ubuzima ku mazi.



Mu minota micye ishize Meddy yashyize hanze amashusho agaragaza uko kwizihiza umunsi we w'amavuko byagenze, by'umwihariko, kuba ari wo munsi wa mbere w’amavuko yizihije abana na Mimi nk'umugabo n'umugore byemewe imbere y'Imana n'abantu guhera kuwa 22 Gicurasi 2021.

Muri aya mashusho, Meddy agaragara atwaye ubwato burimo umugore we, buri ku muvuduko wo hejuru bagenda bareba hamwe mu hantu hatandukanye h’ubwiza nyaburanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  aho uyu muryango mushya utuye.

Aya mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yongeyeho amagambo agira ati: “Uburyo bwiza bwo kwizihiza umunsi w'amavuko n'umugore wanjye”. Yongeraho ko byose byateguwe n'umugore we Mimi.

Meddy yavutse kuwa 7 Kanama 1989, avukira i Bujumbura mu Burundi. Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 7 Kanama 2021, nibwo yari yujuje imyaka 32 amaze avutse. 

Meddy yemeza ko byose byateguwe n'umugore we Mimi byo kujya kurya isi ku mazi k'umunsi w’isabukuru ye y’amavuko.

KANDA HANO WIREBERE UKO BYARI BYIFASHE K'UMUNSI W'AMAVUKO WA MEDDY

KANDA HANO WIYUMVIRE UNIREBERE INDIRIMBO IKOMEJE KURYOHERA BENSHI MY VOW YA MEDDY

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND