RFL
Kigali

Eric Pisco yakomereje kuri ‘Kira’ ashyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize album ye – VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:20/10/2024 10:06
0


Umuhanzi akaba n’umucuranzi wa Chorale de Kigali, Eric Pisco yashyize hanze indirimbo yise “Kira” imwe mu zigize album ye aherute gufatira amajwi n’amashusho mu gitaramo yakoreye muri Centre Missionaire Lavigerie ku wa 30/06/2024.



Eric Pisco umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye gusohora amajwi n’amashusho y’indirimbo zigize album ye ya mbere aheruka gukorera ‘Live recording’ muri Centre Missionaire Lavigerie ku wa 30/06/2024.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Eric Pisco yavuze ko iyi ndirimbo ‘Kira’ yayihimbye mu mwaka wa 20214 ubwo yigaga muri G.S.O Butare nyuma y’uburwayi bukomeye yari yagize akajya mu bitaro akamaramo igihe kinini.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayihimbye mu mwaka wa 2014, icyo gihe nigaga muri G.S.O Butare nararwaye mara igihe kinini. Mu gihe nari ndwaye, nibwo numvishe ijwi rimbwira ngo ndabishatse kira.

Nuko nkomeza kuritekerezaho hanyuma hahita haziramo injyana mwumva mu nyikirizo y’iyi ndirimbo. Nyuma y’uko maze gukira, narambuye Bibiliya ndi gusoma ntabyitayeho hanyuma ndambura muri Matayo 8; 1-3 ariho nahise nkura amagambo y’igitero cya mbere.”

Kugeza magingo aya, Pisco amaze gushyira hanze indirimbo 4 muri 15 zigize album ye. Izo ndirimbo akaba ari Nkukesha byose, Rurandenze, Kundwa ndete na Kira.

Kuri ubu, izi ndirimbo zose uko ari enye zamaze kugera ku mbuga nkoranyambaga ze zose ndetse n’imbuga zose zicururizwaho imiziki, akaba azakomeza gushyira hanze izindi zigize album ye.


Eric Pisco yashyize hanze indirimbo nshya yise "Kira" ikaba ari imwe mu ndirimbo 15 zigize album ye

">Kanda hano urebe indirimbo Kira ya Eric Pisco
">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND