RFL
Kigali

Umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United wasubitswe ukinwe iminota 15 kubera imvura idasanzwe - AMAFOTO+ VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/10/2024 19:26
0


Umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United mu mukino w'umunsi wa gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda 2024-25, wasubitswe umaze iminota 15 kubera imvura idasanzwe iri kugwa mu mujwi wa Kigali..



Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 15 Gasogi United na APR FC binganya ubusa ku busa, abasifuze banzuye ko baba bawuhagaritse kugira ngo barebe niba imvura iza kugabanyuka ubundi umukino ukaza gukomeza nyuma. 

Nyuma y'iminota 30 abasifuzi bategereje ko imvura igabanyuka, imvura yagabanyutse nuko abasifuzi bageze ku kibuga basanga bitakunda ko gikomeza kuberaho umukino ahubwo urasubikwa. 

Biteganyijwe ko uyu mukino uzakinwa bitarenze amasaha 24 umurikije igihe wasubikiwe, kandi ukomereze ku munota wahagarariyeho. 

Uko Iminota 15 yakinwe yagenze umunota ku munota

14' abasifuzi bateraniye mu kibuga hagati maze abakinnyi bava mu kibuga 

13' kufura ya APR FC itewe na Byiringiro uzwi nka Kagege umupira yawuteye mu ntoki za Dauda umuzamu wa Gasogi United.

10' Gasogi United yabonye kufura ikomeye cyane imbere y'izamu rya APR FC ariko Muder Akbar umupira awutera hejuru y'izamu rya Pavelh Nzila

7' Byiringiro girlbert akoreye ikosa Udahemuka Jean De Dieu wa Gasogi United nuko hatangwa kufura itagize icyo imarira Gasogi United mu mvura nyinshi.

4' Abakinnyi ba Gasogi United barimo Nshimiyimana Marc Govin bagerageje uburyo imbere y'izamu rtya APR FC ariko biranga.

2' Abasore b'ikipe ya APR bazamukanye umupira ariko Byiringiro Giribert ananirwa gutsinda igitego

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni

Dauda Ibrahim Bareli

Muderi Akbar

Udahemuka Jean De Dieu

Hakizimana Adolpfe

Ousman Doumbia

Ngarambe Sadjadi

Iradukunda Axel

Mugisha Joseph

Balou

Hamis Hakim

Niyongira Danny

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni

Pavelh Nzila

Souane Aliou

Niyigena Clement

Seidu Dauda

Lamptey

Bah

Ruboneka

Tuyisenge

Mbaoma

APR FC igiye kwakira Gasogi United mu muklino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda, umukino ikipe ya Gasogi United yiyemeje kunyagira APR nk’uko byumvikanye mu magambo yatangajwe na perezida wa Gasogi United.

Ni umukino APR FC iramanuka mu kibuga iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe, kuko umukino umwe rukumbi iyi kipe yakinnye muri shampiyona yaguye miswi na Etincelles ubusa ku busa.

Gasogi United yo iramanuka mu kibuga ishaka amanota atatu kugira ngo yuzuze amanota 11, cyane ko mbere y’umukino iyi kipe y’itiriwe agasosi ka Gasogi ko mu karere ka Gasabo mbere y’umukino yari ifite amanota umunani.

APR FC kandi iraza kumanuka mu Kibuga izi neza ko gutakaza uyu mukino irakomeza gusigara inyuma, cyane ko mbere y’uko imanuka mu kibuga Mukeba wayo Rayon sports yatsinze Bugesera ibitego bibiri ku busa ibitego byatsinzwe na Fall Ngagne ukomoka muri Senegal.

Mbere y’umukino Kuri Kigali Pele Stadium haguye imvura yamaze isaha ituma umukino udatangirira igihe kuko isaha umukino nyirizina wari gutangirira nibwo abakinnyi ku mpande zombie bari batangiye kwishyushya.

Ubwo abakinnyi ku mpande zombi bari bari kwishyusya n’ubundi imvura yongeye kongera umurindi ku kibuga abari kuri Kigali Pele stadium batangira kwibaza niba umukino uza kuba.

">

Amashusho agaragaza ukuntu umukino wa APR FC na Gasogi warangiye mu minota 15 kubera imvura

Umukino wa APR FC na gasogi United wasubitswe ku munota wa 15 butarangiye kubera imvura nyinshi


Abakinnyi ba Gasogi United bari kwishyyushya ubwo bari bazi ko umukino ugiye gukomeza


Abakinnyi ba APR FC bari kwishyushya mbere y'Umukino







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND