Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana mu ruhame no kubuza amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Yafunzwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18
Ukwakira 2024. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda, ko
Fatakumavuta yafashwe “nyuma yo kwihanangirizwa inshuro yinshi ndetse agirwa inama ariko ahitamo kwinangira.”
Kugeza ubu, Fatakumavuta afungiye
kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru. Atawe muri yombi nyuma y’iminsi yari ishize,
bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahererekanya amashusho ye ‘yibasira
umuryango wa Meddy n’umugore we Mimi’, ndetse bamwe bagiye bagaragaza ko bitari
bikwiye.
Murangira yavuze ko abakoresha imbuga
nkoranyambaga bakwiye kubahiriza amategeko mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro, aho kubiba
urwango no kugumura abantu.
Ati “RIB irasaba abantu gukoresha imbuga
nkoranyambaga bubahiriza amategeko, kuko kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho
ntabwo biguha ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa mu gihe wishe amategeko.”
Arakomeza ati “Ntabwo imbuga
nkoranyambaga zibereyeho ngo zikoreshwe ibyaha, ahubwo zigomba gukoreshwa
zibyazwa umusaruro kuko amahirwe arimo ni menshi.”
Dr. Murangira yavuze ko “Uzazikoresha
ibikorwa bigize ibyaha haba mu myidagaduro (Showbiz), muri siporo, mu ivugabutumwa
cyangwa se no mu bundi buryo azakurikiranwa n'amategeko.”
Fatakumavuta yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024
Fatakumavuta yari aherutse gukora ikiganiro yibasira Meddy, ibyatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahaguruka
TANGA IGITECYEREZO