RFL
Kigali

Umutwaro nagatwaye iteka awutwamishije imbabazi- Imbamutima za Bamporiki kuri Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2024 20:12
0


Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yandikanye ishimwe ashima Perezida Paul Kagame wamuhaye imbabazi nyuma y’umwaka n’amezi icyenda byari bishize atawe muri yombi.



Nyuma yo kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Ukwakira 2024, kandi hakurikijwe ingingo ya 228 y'itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha, abantu 32 bari barakatiwe igihano cy'igifungo kubera ibyaha binyuranye bahawe imbabazi n'iteka rya Perezida.

Ni nyuma yo gusuzuma inyandiko zabo zisaba imbabazi. Muri bo harimo abari barakatiwe ari abana ndetse n'abagore bakatiwe kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Inama y'Abaminisitiri kandi yanemeje iteka rya Minisitiri ryo gufungura by'agateganyo abantu 2017, hashingiwe ku gihe bamaze mu magororero, harimo 16 bari abasirikare mu Ngabo z'u Rwanda igihe bakatirwaga.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, ni ryo ryemeje ko Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko mu gihe abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.

Mu bahawe imbabazi harimo Bamporiki Edouard na Gasana Emmanuel, bari barakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye.

Bamporiki Edouard yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu ahamijwe ibyaha bibiri, birimo icyo gusaba cyangwa kwakira indonke n’icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa, Bamporiki yashimye Umukuru w’Igihugu wamuhaye imbabazi, kandi yumvikanisha ko yiteguye gukomeza gukorera Igihugu.

Yavuze ati “Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk'Indirira. Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame kubwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri.”

Abandi bahawe imbabazi barimo Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (Rwanda Housing Authority); Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Umunyemari Rusizana Aloys.

Abahawe imbabazi hari ibyo basabwa birimo: kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda

Itegeko riteganya ko uwahawe imbabazi na Perezida ashobora kuzamburwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba yakongera gukatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirijwe ibyo yategetswe.

Harimo kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze;

No gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira: akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka; atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.



Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashimye imbabazi yahawe na Perezida Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND