Irushanwa rya Miss Supranational rirarimbanyije, abakobwa bose bahagaririye ibihugu byabo bari gukora ibishoboka byose ngo bazagere mu byiciro by'imbere by'irushanwa, cyangwa se ngo begukane amwe mu makamba atangirwamo harimo iriruta ayandi rya Miss Supranational.
U Rwanda ruhagarariwe na Umuratwa Anitha Kate. Ni izina rizwi mu marushanwa y'ubwiza kuko yahatanye muri Miss Rwanda 2020 ntiyabasha kwegukana ikamba, akomereza muri Miss Supranational Rwanda ho biramuhira araryegukana.
Iyi niyo nzira yamugejeje muri Poland guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational riba ku nshuro ya 12.
Kamwe mu duce tugize iri rushanwa kitwa ‘Supra Chat’, aho abahatana bashyirwa mu matsinda bakabazwa ibibazo bitandukanye, hagamijwe kureba mu by’ukuri icyo abahatana batekereza ku bintu bitandukanye by'ubumenyi rusange; haba mu bihugu bakomokamo cyangwa ku Isi muri rusange.
Ikindi kiba kigamijwe, ari nacyo cyafatwa nk'ingenzi, ni ugusuzuma ubumenyi n'ubushobozi bw'uhatana mu gutanga ibitekerezo bye ku ngingo runaka.
Miss Umuratwa Kate ari mu itsinda rya 7 aho ahatanye n'abakobwa bahagarariye Namibia, Ghana, Romania, Sweden, Philippines, u Bwongereza na Thailand.
Abakurikirana iby’amarushanwa y'ubwiza cyangwa se n'abayitabira ntabwo ari benshi bakwifuza guhurira mu itsinda rimwe n'igihugu nka Philippines cyangwa u Bwongereza.
Igisobanuro cy’ibi cyashakirwa mu mpamvu nyinshi zitandukanye, gusa iz’ingenzi ni uko ari ibihugu bizwiho kugira umurindi wo hejuru mu gushyigikira ababa babihagarariye, kikaba ikinyuranyo ku Rwanda.
Ugushyigikirwa mu kiciro nk’iki bitanga amahirwe y’amanota 60% naho Akanama Nkempuramaka kagatanga 40%.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021, iri tsinda ryakoreshejwe umukoro ugizwe n'ibibazo babazwaga na “Ann” wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2019..
Miss Umuratwa yabajijwe impamvu abona ari iby’ingenzi ko amarushanwa y'ubwiza yakomeza kubaho muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19.
Ni ikibazo wabonaga ko Miss Umuratwa atari yumvise neza, cyakora yasubije agira ati “Ntekereza ko amarushanwa y'ubwiza yakomeza kubera ko twe abahatana twafasha Leta kuba zagera ku bisubizo byo guhangana n’icyorezo. Ikindi numva dufite intego zitandukanye zo kugeraho n’ubwo covid yaba igikomeje.”
Miss Anitha kandi yongeye kubazwa ubutumwa yatanga ku bantu bahura n’akarengane n’ihohoterwa, bishamikiye ku rwango, kubera ko ari itsinda cyangwa ubwoko runaka.
Mu gusubiza ati “Nababwira ko ari abigikundiro kandi bagomba kubaho. Ntabwo ari abantu bose babanga, bagomba kumenya ko ari abanyembaraga kandi bashoboye.”
Ubwo twateguraga iyi nkuru, ku rubuga rwa Miss Supranational hari hamaze gutambuka ibitekerezo 814 muri ibyo 506 byari ibishyigikiye umukobwa uhagaririye Philippines naho abagaragaje ko banyuzwe na Miss Umuratwa Anitha bari batatu.
Uzatambuka muri iritsinda azashyirwa mu rindi tsinda rizavamo umwe uzahita abona umwanya wo kwinjira muri 24 bambere b’irushanwa. Umukobwa uhagarariye Kenya yamaze gutambuka mu itsinda yarimo rya kabiri ahigitse abarimo uwo mu Budage n’umunya-Czech Republic.
Gushyigikira Miss Umuratwa Anitha Kate bisaba kubanza kumanura (download) application ya Miss Supranational hanyuma ukagaragaza kumushyigikira uciye muri uwo muyoboro.
Abakobwa bakigera muri Poland bahawe ibyumba, aho barara mu cyumba kimwe ari babiri- Uyu ni LAWNDA wo muri Jamaica na Umuratwa Anitha Kate wo mu Rwanda
Justeen Cruz Lara wo muri Ecuador na Linda Sibrián wo
muri El Salvador na Deise Benício wo muri Brazil
Luzclaros wo muri Bolivia na Macarena Gutierrezradich wo muri ChileDare Santos wo muri Panama na Valentinaldanad wo muri Colombia
Karla_guilfu wo muri Puerto Rico na Eoannaelayn na wo muri Dominican Republic
TANGA IGITECYEREZO