RFL
Kigali

Niyonzima Olivier Seif yatandukanye na APR FC kubera imyitwarire mibi, atangira ibiganiro na Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2021 15:44
1


APR FC yamaze gusezerera Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje mu myaka ibiri ayimazemo, ahita atangira ibiganiro na mukeba wayo Rayon Sports yari yaturutsemo mu 2019.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Kanama 2021, ni bwo hamenyekanye amakuru ko Niyonzima Olivier yamaze kumenyeshwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ko batazakomezanya umwaka utaha, ndetse bamubwira ko afite uburenganzira bwo kwishakira indi kipe yerekezamo, ahita atangira ibiganiro na Rayon Sports.

N'ubwo mu kwezi gushize byavuzwe ko Seif yongereye amasezerano muri APR FC, amakuru yizewe ava mu bari hafi y’uyu mukinnyi ndetse na APR FC yemeza ko nta masezerano yigeze yongererwa, ndetse yanamaze gutandukana nayo, ahabwa uburenganzira bwo kwishakira ahandi azakina umwaka utaha w’imikino.

Muri Kamena 2021 ubwo umwaka w’imikino wa 2020/21 warimo ugana ku musozo, Niyonzima yatorotse umwiherero w’iyi kipe yari muri kuruse y’igikombe cya shampiyona adasabye uruhushya, agarutse arafatwa ndetse biranavugwa ko yasezerewe ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bunyomoza ayo makuru.

Nyuma yo gusoza uyu mwaka w’imikino banegukanye igikombe cya shampiyona, APR FC yahisemo gutandukana n’uyu mukinnyi kubera imyitwarire mibi yagaragaje. Nyuma yo kumenyeshwa ko atazakomezanya na APR FC, Seif yahise atangira ibiganiro na Rayon Sports yari yaturutsemo asinyira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Seif yari asoje amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinyiye iyi kipe mu 2019 ubwo yayigeragamo avuye muri Rayon Sports, APR FC ikaba itashatse kumwongerera amasezerano imuha rugari ngo yishakire indi kipe.

Uyu mukinnyi ukinira ikipe y'igihugu Amavubi ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe. Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.

Niyonzima Olivier Seif yatandukanye na APR FC nyuma y'imyaka ibiri ayikinira

Seif yatangiye ibiganiro bimusubiza muri Rayon Sports

Seif akinira ikipe y'igihugu Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hassan2 years ago
    Ubuse iyi myitwarire yatuma umuntu akina I burayi cg nahandi nicyo gituma badatindayo niba APR ibananira bajya he





Inyarwanda BACKGROUND