Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Kalihangabo Isabelle yifashishije indirimbo y’umuhanzikazi Butera Knowless yitwa ‘Papa’ asaba abasore n’inkumi cyane cyane abari mu biruhuko by’amashuri kwirinda icyatuma binjira mu nshingano z’urugo hakiri kare.
Icyo gihe, uyu muhanzikazi yabwiye INYARWANDA, ko yayanditse biturutse ku mubare w’abangavu bakomeje guterwa inda zitateganyijwe, bakagerwaho n’ingaruka zirimo no gutangira inshingano z’abantu bakuru igihe kitaragera.
Knowless avuga ko ingaruka zigera ku mukobwa ari nazo zigera ku muhungu kuko bose batangira kubaho ubuzima batari barateganyije, aho usanga umukobwa yari akiba iwabo n’umuhungu aba iwabo bitabwagaho n’imiryango yabo yombi.
Ati “Narebye kuri iki kibazo gihari cy’inda zitateganyijwe, cyane cyane mu rubyiruko […] Narebye ukuntu uretse kuba bigira ingaruka ku mukobwa binagira ingaruka ku muhungu…Ugasanga umuhungu aracyari muto, acyiba iwabo, ari umukobwa aracyaba iwabo. Ugasanga bagiye muri ibyo bibazo byo kwitwa ababyeyi kandi nabo bakiri ku babyeyi,”
Iyi ndirimbo iri kuri Album ye ya Gatanu imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 400 kuri shene ye ya Youtube, iho iherekejwe n’ibitekerezo birenga 300.
Kuri uyu wa 3 Kanama 2021, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Kalihangabo Isabelle, yasangije abamukurikira kuri Twitter indirimbo ‘Papa’ ya Knowless, abwira abasore n’inkumi cyane cyane abari mu biruhuko kutishora mu mibonano mpuzabitsina.
Isabelle ati “Yababababa! ugiye kuba Papa kandi nawe ukiba mu rugo! Abasore n'inkumi cyane abaje mu biruhuko mwirinde, mutaba ba papa na ba mama bitateganyijwe cyangwa ngo hiyongereho no kuba abagororwa @RIB_Rw ari umwana wasambanyijwe!
Knowless avuga ko indirimbo ‘Papa’ yayikoze kugira ngo urubyiruko ruzayumva rwumve ko ‘kwishimisha ari byiza ariko bigira aho bigarukira’. Ati “Kubera y’uko iyo birengereye bibyara ibintu byinshi bitari byiza. Kandi rimwe na rimwe ugasanga imipangu yawe ntabwo igikomeje nk’uko wabipangaga.”
Uyu muhanzikazi avuga o ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikwiye gushakirwa umuti bihereye mu muryango. Ababyeyi bakumvishwa ko bafite inshingano zo kuganiriza abana babo, bakababwira ibyiza n’ibibi ndetse n’ingaruka buri kimwe kigira.
TANGA IGITECYEREZO