Kigali

Abahanzi 9 bo muri Tanzania bazahembwa kubera ko indirimbo zabo zumviswe cyane mu 2021

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/07/2021 20:12
0


Biba byiza iyo umuhanzi asohoye igihangano kikakirwa neza benshi bakacyumva, magingo aya ntawakwirengagiza ko muzika ya Tanzania imaze kwigarurira Afurika y'Iburasirazuba, muri kiriya gihugu rero bagiye guhemba abahanzi 9 bigaragara ko indirimbo zabo zaciye uduhigo zikumvwa cyane.



Muri iki cyumweru abahanzi icyenda ba Bongofleva bazahabwa igihembo cyo guca amateka yo kugira abantu benshi bumvise ibihangano byabo binyuze muri 'Boomplay'. Ibihembo bizwi cyane bya 'Boomplay Plaques' bitangwa rimwe mu mwaka kugira ngo hamenyekane imbaraga z'abahanzi bakora neza kuri Boomplay App.


Harmonize, Diamond na Alikiba ku isonga mu bahanzi bumvwa cyane kuri Boomplay Tanzania

Umuyobozi mukuru wa Boomplay Tanzania, Natasha Stambuli avuga ko muzika ya Tanzania yatumbagiye kandi n'abakunzi b'umuziki bakabashyigikira. Yatangaje ko abahanzi 9 bazahembwa, indirimbo zabo zumviswe cyane binyuze kuri Boomplay. Mu bazahembwa harimo Diamond Platnumz ku isonga, Alikiba, Harmonize, Rayvanny, Nandy, Mbosso, Zuchu, Aslay na Darassa. Aba ni bamwe mu bahanzi bakomeje guca amateka binyuze muri Boomplay.


Natasha Stambuli yongeyeho ko ibipimo bikoreshwa mu gutoranya abahanzi birimo ingano y'amajwi z'abumvise indirimbo (Streams), alubumu n'amajwi ashingiye ku ndirimbo z'umuhanzi muri rusange. Imibare y'abatsinze yafashwe kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza Gicurasi 2021. Mu nkuru zitandukanye za Tanzania  zirimo iya Bongo5, ntabwo bagaragaje uburyo aba bahanzi barutana mu kumvwa cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND