Menya ibihugu 5 byagaragaje ubuhangange bushingiye ku gahigo n’ubu kakibiza benshi ibyuya, ko gushinga ibendera ku kwezi.
Kuva Isi yaremwa, uko igenda itera imbere ni ko n’ibihugu bizana
udushya dushingiye ku bwenge buhanitse bimaze kugeraho. Muri iyi nkuru tugiye
kugaruka ku bihugu 5 byageze ku gahigo katazibagirana mu mateka y’Isi ko kugera
ku kwezi bikahashinga amabendera y’ibihungu byabo nk’ikimenyetso gikomeye
kigaragaza aka gahigo.
1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Mu mateka y’Isi ntibizibagirana ko Leta Zunze ubumwe za
America ari cyo gihugu cyageze ku kwezi bwa Mbere. Mu 1969 abashakashatsi bakaba
n’abahanga mu bijyanye n’isanzure b’aba- Nyamerika Armstrong, n’umupirote Buzz
Aldrin ni bwo bageze ku kwezi.
Babaye aba mbere bahakandagiye maze bahashinga ibendera rya
America bagaragaza ko iki gihugu ari cyo cyesheje aka gahigo kuva Isi yabaho.
Nyuma yaho baje kumurika icyogajuru Apollo 11 bifashishije.
2. Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete
Mu 1986, igihe u Burusiya bwari bukiri umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete nibwo iki
gihugu kifashishije proton K mu kugera ku kwezi maze kiba igihugu cya Kabiri
kihashinze ibendera nyuma y’abanyamerika.
3. Japan
Iki ni cyo
gihugu cya gatatu cyageze ku kwezi muri Nzeri 2007. Bifashishije icyo bise “Selene”
cyangwa Kaguya mission. Icyo gihe babaye aba gatatu bageze ku kwezi bakahashyira
ibendera ry’igihugu cyabo.
4. India
Abahinde
bageze ku kwezi mu Ukwakira 2008. Bifashishije Chandrayaan 1 mission maze kuva
Isi yaremwa baba aba kane bakandagiye ku kwezi bakahashinga ibendera.
5. China
Abashinwa bari mu bihugu byateye imbere ku isi muri tekinoloji
nibo baheruka gushinga ibendera ryabo ku Kwezi. Babigezeho tariki 1 Ukuboza
2013. Bifashishije uburyo bise Change’s 3 mission.
TANGA IGITECYEREZO