Kigali

Mico The Best yasohoye indirimbo nshya ‘Amabiya’ avuga ko ikibuga agihengetse anasaba abantu kumva neza iyi ndirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/06/2021 12:56
1


Mico The Best yasohoye indirimbo nshya yise ‘Amabiya’, imwe mu ndirimbo zari zitegerejwe cyane mu bihe by’impeshyi. Uyu muhanzi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iminsi 10 asohoye integuza yayo, benshi bakaba baramweretse ko bayitegerezanyije amatsiko.



‘Amabiya‘ ya Mico The Best ni indirimbo yumvikanamo umudiho kuva igitangira kugeza irangiye aho aba agira abantu Inama yo kugabanya ‘Amabiya’ cyangwa inzoga bitewe n’ukuntu abo baba bararanye baba basinze cyane bafata inzoga zitandukanye.

Mico The Best ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Igare', mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com ubwo iyi ndirimbo ye nshua 'Amabiya' yari ikimara gusohoka, yasobanuye byinshi ku byo abantu bibaza kuri yo ndetse abasaba gusubiramo iyi ndirimbo neza bakayumva aho kwihutira kudawunirodinga ibyo batumvise.

Yagize ati ’’Muri njye nari mfite igitekerezo cyo kubwira abantu uburyo bwo kunywa mu rugero, nuko nyine abantu iyo bumvise Title babifata ukundi. Ariko nk'iyo uvuze ngo twanyweye mu ijoro ryahise bugacya mu gitondo yicuza ibyo ari byo byose ntekereza ko mu ndirimbo hari igihe utahita ufata umwanzuro ijana ku ijana wanzure ikintu washakaga kuvuga. Ariko uyibonye akagira ibyo akuramo, niba abantu baraye ahantu batazi niba abantu bari kuruka, baraye ahantu batazi ibintu nk’ibyo ni bwo butumwa buri mu ndirimbo n’ibindi bintu byose biba muri uwo buryo.


Mico The Best kandi yasabye abamukunda kureba ibihangano bye ndetse anasaba abazikoresha nabi kubireka kubera ko ni hamwe mu hantu umuhanzi ashobora guhahira. Yabasabye nanone kutajya kudowunilodinga indirimbo batarayumva, abasaba kuyisubiramo kandi ko ari inyungu ku muhanzi.

Mico The Best yongeye kandi gushimangira ko ikibuga agicuritse nk’uko yari yabitangaje ku itariki 8 Kamena 2021. Yagize ati ’’Njyewe icyo nkora ndakora hanyuma Imana ikaba ariyo navuga ko ibijyamo igashyigikira umugaragu wayo ariko ngerageje kugihengekamo ukuntu.’’

Mu gitero cya mbere aba asobanura uburyo ejo bafashe inzoga zo mu bwoko bwa Rikeri abandi bagafata ‘Amabiya’ akibaza ngo ubanza harimo n’injaga kubera ukuntu baba bacitse intege (Hangover) akagaruka asaba abantu kugabanya amabiya kubera ko uko abyutse ameze nabi atazi niba yanaraye iwabo.


Mico The Best ni umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda unaherutse gutwara igihe cy’indirimbo y’umwaka aho indirimbo ye 'Igare' yahize izindi mu irushanwa ryateguwe na Kiss Fm. Iyi ndirimbo imaze kurebwa na Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 mu mezi cumi na kumwe imaze isohotse ndetse akaba ari nayo ndirimbo afite yarebwe n’abantu benshi.

Mu bitekerezo bitandukanye bimaze kujya kuri iyi ndirimbo ya Mico The Best, abantu benshi biragaragara ko bari bayitegereje cyane ndetse batangira no kumwita 'Umwami wa Afrobeat' nk'uko nawe ajya akunda no kubyivugira.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AMABIYA' YA MICO THE BEST








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pascar2 years ago
    hy umezenezase konakwikundiye wabyemera



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND