RFL
Kigali

Jayson Tatum wa Boston yaciye agahigo muri NBA nyuma yo gutsinda amanota 50 mu mukino

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/05/2021 11:01
0


Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021, muri Leta zunze ubumwe za Amerika hakinwaga imikino ya kamarampaka (PlayOffs) muri shampiyona ya Basketball ‘NBA’ aho umukino wahuje Boston Celtics na Brooklyn Nets wasize amateka mashya mu bitabo by’iyi shampiyona ikundwa na benshi ku Isi kurusha izindi muri uyu mukino.



Uyu mukino wabereye kuri TD Garden Arena, warangiye Boston Celtics itsinze Brooklyn Nets amanota 125-119.

Muri uyu mukino, Umunyamerika w’imyaka 23 n’iminsi 86, Jayson Tatum yatsinzemo amanota 50, byatumye yandikwa mu bitabo bya NBA.

Ubwo Jayso yagezaga ku manota 44, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa Gatatu ukiri muto mu mateka ya NBA ugejeje ku manota 1000, akaba yakurikiye Kobe Bryant wabikoze afite imyaka 22 n’iminsi 263 ndetse na Tony Parker wabikoze afite 23 n’iminsi 23.

Jayson kandi yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa gatatu mu mateka ya NBA utsinze amanota 50 mu mikino ya PlayOffs akiri muto.

Akaba akurikiye Rick Barry watsinze amanota 55 mu 1967, ubwo yari afite imyaka 23 n’iminsi 21 na Michael Jordan watsinze amanota 63 mu mukino wabaye mu 1986, ubwo yari afite imyaka 23 n’iminsi 62.

Nyuma y’umukino, Jayson yagize ati”Rimwe na rimwe amajoro nk’aya aba akenewe cyane”.

Uyu mukinnyi yavuze ko kandi gukinira imbere y’abafana bibongerera imbaraga nyinshi ndetse bigatuma banakora cyane, ari nabyo byabafashije gutsinda Brooklyn Nets.

Jayson yinjiye mu bitabo by'abanyabigwi muri NBA nyuma yo gutsinda amanota 50 mu mukino

Jayson Tatum ni umwe mu bakinnyi Boston Cetic igenderaho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND