RFL
Kigali

Zari arashinjwa ubutekamutwe akiba ibihumbi 6 by’Amadorali

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/05/2021 15:14
0


Zari Hassan, umwe mu bagore bafite amazina akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba cyane muri Tanzania na Uganda, arashinjwa ubujura akoresheje ubutekamutwe akiba abantu amafaranga agera ku 6,000$.



Amakuru avuga ko Zari Hassan wahore ari umugore wa Diamond, yifashishije imbuga nkoranyambaga akajya yaka amafaranga make make abizeza kuzabashakira akazi kabahemba menshi, anabizeza kujya kugakorera mu bihugu birimo Canada. Gusa uyu mugore avuga ko n'ubwo bamushinja ubujura n’ubutekamutwe, atari we ahubwo ari umuntu w’umujura witwaje amazina ye akiba abantu.


Abantu batandukanye bakorewe ubujura bari batangiye kwandikira Zari bamusaba ko yabaha amafaranga yabo yabibye. Zari yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram ahishura ko umuntu wibya abaturage atari we kandi ko batashishoje neza. Akomeza avuga ko atasubiza ayo mafanga kuko siwe wayibye ahubwo ari uwamwiyitiriye akaniba na Email ye.


Zari yagize ati: "Nzakomeza nihanangirize abavuga ko nabibye, ntabwo nzigera mfata inshingano ku bintu ntakoze nzakomeza kukuburira, mugerageze rero ibyo ar ibyo byose mwihangane, ngirango hari uwagiye kuri page yanjye nyayo asanga imeri yanjye nyayo arayiba. Abantu bose banzi ntabwo nkoresha messenger cyangwa ngo nsubize ubutumwa kuri instagram yanjye. Ndashaka kubona ibiganiro byanyu na numero ya whatsapp mwaganiriyeho n’uwo muntu witwa njyewe. Imana ishimwe hari nikoranabuhanga ibintu byose birakurikiranwa cyane".


Akomeza avuga ko atigeze asaba ubufasha bwamafaranga. Ati: "Ntawe nasabye amafaranga ntabwo njyana abantu mu mahanga ku bashakira akazi, ntabwo nsaba amafaranga yo gukora, nta kintu na kimwe nkora muri byo, rero mwaribwe n’uwanyiyitiriye".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND