RFL
Kigali

Rwanda Gospel Stars Live ije gushyigikira abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:18/05/2021 14:49
0


Rwanda Gospel Stars mu kiganiro n’itangazamakuru yasobanuye byimbitse uburyo igiye gufashamo abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’ibisabwa kugira ngo uzabe umwe muri abo bahanzi.



Rwanda gospel stars live ni igikorwa (Event) ngarukamwaka cyateguwe na sosiyete y'abikorera  ariyo Metts Rwanda Service basobanuye intego n’impamvu bahereye ku bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu kiganiro n’abanyamakuru cyabere mu kiyovu.

Aimable Nzizera, umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live yavuze ko byagaragaye ko abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batagira urwego na rumwe rubitaho kandi indirimbo zabo zifasha abanyarwanda barenga 85% ugereranyije n’abanyarwanda batuye igihugu.

Ugasanga bahora mu bukene ndetse bigatuma babura ubushobozi bwo gukora indirimbo zabo ndetse rimwe na rimwe bigatuma bacika intege ugasanga bagwa no mu bishuko by’isi. Yagize ati "Rwanda gospel stars live ije nk’igisubizo kuko  nyuma yo kuyimurika hagiye gutoranywa abahanzi 10 ndetse n’abandi bakizamuka mu gihugu".

"Ubundi bakazakora imishinga ndetse bakazaniyerekana ubwo abanyarwanda bazajya babatora bakoresheje ubutumwa bugufi. Abahanzi icumi (10)ba mbere ndetse n'abandi 5 bakizamuka bazajya batorwa ndetse banashyigikirwe n’abakunzi babo ku bufatanye na Valwallet abakunzi b’abahanzi ba gospel bazajya babatora bifashishije *544# ".

Uyu murongo bazajya bifashisha Adam Tchelezo, Operations Manager wa Valwallet yanawumuritse ku mugaragaro aho yeretse abari baraho ko watangiye gukora ariko abantu bakazatangira gutora abahanzi bamaze kumenyekana.


Aimable, Adam Tchelezo Operation Manager wa ValWallet na Didier Nkurikiyimfura Umuyobozi wa ValWallet

Baosobanuye ko abahanzi bemerewe kujyamo n’ubundi ari abahanzi basanzwe bakora bazwi kandi bafite n’indirimbo zarebwe cyane byibuze uteranyije indirimbo zabo ebyiri zifite miliyoni y’abazirebye. Umuhanzi uri muri Rwanda Gospel Stars Live azaba afite amahirwe menshi yo kubona abakunzi be bamutora ndetse n’abakunzi be uko bangana cyane ko bizajya binaca kuri Televiziyo.


Aimable Nzizera umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live

Biteganyijwe ko abahanzi bazatoranywa bazatangazwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu. Ubuyobozi bwa Rwanda gospel stars live butangaza ko biteganyijwe ko bazazenguruka imwe mu mijyi y’igihugu cyane cyane imijyi 2 n’ u mujyi wa Kigali. Aimable Nzizera na Assoumpta Muganwa wo mu ishyirahamwe ry'abahanzi 

Irushanwa nyirizina (Final) rizabera muri Kigali Alena ariko mu gihe Covid 19 igikomeje kuba imbogamizi abo mu ntara bakazabireba kuri televiziyo. Muri aba bahanzi hazahebwa batatu ba mbere ndetse n’abahanzi 2 mu bakizamuka aho uwa mbere azahembwa Miliyoni 7 Frw, uwabaye uwa kabiri ahembwe miliyoni 3 Frw naho uwa gatatu akazahembwa miliyoni 1 Frw.


Mike Karangwa na Paster Habyarimana Desire

Ibi bihembo bitandukanye n’inkunga abahanzi bazahabwa n’abakunzi babo binyuze mu cyiswe Rwanda gospel stars live yise vote &support ndetse n'ibindi bizagenda biboneka bitangwa n’ibigo bitandukanye ku nyungu zo gufasha umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza bizajya bijya ku mufuka we.


Hatangijwe igikorwa cyo gushyigikira abakora umuziki wa Gospel








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND