Kigali

Uwase Natasha uri mu baririmbyi b'imena ba Ambassadors of Christ Choir agiye kurushinga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/02/2025 9:58
0


Umuhanzikazi Uwase Natasha akaba n'umwe mu baririmbyi bakomeye muri Ambassadors of Christ Choir, agiye gusezera ubuseribateri ndetse yamaze gutangaza itariki y'ubukwe bwe.



Ku mugoroba wo kuwa Mbere w'Isabato tariki ya 09 Gashyantare 2025 ni bwo Uwase Natasha yatangaje inkuru yaryoheye cyane abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 37 aho yateguje ubukwe bwe n'umusore yihebeye witwa Promise.

Natasha Uwase yasangije inshuti ze n'abandi bose bamukurikira iyi nkuru y'intambwe ikomeye yateye mu rukundo yifashishije amagambo yo muri Bibiliya ari mu gitabo cy'Abakorinto ba kabiri ibice 5 kuva mu murongo wa 9 kugera ku wa 11. Haranditse ngo "Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri cyangwa tudahari.

Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi. Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n’uko nzi igitinyiro cy’Uwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira y'uko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu."

Ubukwe bwa Natasha na Promise buzaba kuwa Mbere w'isabato tariki ya 18 Gicurasi 2025 kuva saa Tatu za mu gitondo. Inshuti z'aba bombi zahaye umugisha urukundo rwabo zinabifuriza kuzagira urugo rwiza. Umwe mu basaga 400 bagaragaje amarangamutima yabo kuri iyi Couple yagize ati: "Imana itanga ibyiza izabyuzuze mu rugo rwanyu".


Uwase Natasha agiye gukora ubukwe

Mu bandi baryohewe n'iyi nkuru harimo umuramyi w'icyamamare Papi Clever, umuhanzikazi Momo n'abandi. "Egoko ndumva nashyshye pe, ibi bintu biranejeje" - umwe mu nshuti za Natasha na Promise. Josiane Nayituriki yagize ati "Ntawakoreye Imana ngo yikorere amaboko, congratulations Natasha, ukwiriye ibyiza byinshi".

Natasha Uwase waminuje mu mwaka wa 2023 muri Kaminuza Mpuzamaganga y'Imiyoborere [African Leadership University, ALU], ni umuhanzikazi umaze gukora indirimbo ebyiri ari zo "Akira Ishimwe" [Njya mbura uko mbivuga] na "Azakomeza ku kuba hafi" imaze iminsi 3 gusa igeze hanze.

Ni umuririmbyi w'umuhanga ubarizwa muri Ambassadors of Christ ifite ibigwi bihambaye muri Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yarayigezemo avuye mur Junior yayo. Ni umukobwa wa Perezida wa Ambassadors of Christ, Bwana Muvunyi Reuben.

Natasha ni umwe mu bakobwa baririmbyi 7 bo mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, bagize itsinda Holy Music Ministry ryashizwe mu mpera za 2021 na Producer Eliel Sando, rikaba rigizwe na Natasha Uwase, Beni Mugisha, Uwibambe Alliance, Eliezel Nisunzimana, Racheal Mbanzabigwi, Hastu Ntwari na Denise Karuranga.

Ambassadors of Christ choir ibarizwa Uwase na Natasha, ni umutwe w'abaririmbyi babarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ikaba imwe mu zikunzwe cyane mu gihugu no hanze yacyo. Ni korali yanditse amateka mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu ndirimbo zayo zagiye zikora ku mitima ya benshi.

Ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Hoziana, Mureke mukunde, Imirindi y’Uwiteka, Kuki wabyemeye, Iwacu heza, Mtegemee Yesu, Nimekupata Yesu, Imirimo yawe, Hari igihugu, Reka dukore, Ibyo unyuramo, Umunsi ukomeye, Hejuru mu kirere, Nahuye na Mesiya, Iba iri he, Birakwiye gushima n'izindi.

Ambassadors of Christ yatangijwe mu 1995 n’itsinda rito ry’abaririmbyi 25 bari bayobowe na Mbanda Steve wari Umuyobozi Mukuru. Yatangiriye urugendo rw’ivugabutumwa mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Muri icyo gihe ubutumwa bw’iyi korali bwibanze ku gusana imitima no guteguza kugaruka kwa Yesu Kristo

Ambassadors of Christ yaguye amarembo ijyana ubutumwa bwiza mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ndetse bajya no kure yarwo. Mu bihugu bamaze kuvugamo ubutumwa bwiza harimo: Zambia, Congo, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, Amerika n'ahandi. Aho hose Imana yabakoresheje ibikomeye, benshi barahemburwa, abandi bakakira agakiza.


Natasha n'umukunzi we Promise bazarushinga muri Gicurasi 2025

Natasha Uwase akunzwe mu ndirimbo "Akira Ishimwe" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 407

Ni umukobwa wa Perezida wa Ambassadors of Christ Choir

Natasha ari mu baririmbyi bafite amajwi azira amakaraza


Uwase Natasha ubwo yahabwaga impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ALU

REBA INDIRIMBO NSHYA "AZAKOMEZA KU KUBA HAFI" YA NATASHA UWASE


REBA INDIRIMBO "AKIRA ISHIMWE" YA NATASHA UWASE N'ABAVANDIMWE BE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND