Kigali

Theo Bosebabireba yagaragaje ibyo ari gucamo mu ndirimbo nshya-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/02/2025 16:00
0


Umuhanzi Theo Bosebabireba uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu bihe bikomeye bitewe n’uburwayi bw’umugore we. Avuga ko umugore we arwaye indwara y’impyiko, aho zitakibasha gukora neza, bikamusaba kwitabwaho byihariye.



Theo Bosebabireba yavuze ko nubwo yakuye umugore we mu bitaro bya Rwinkwavu biherereye muri Kayonza, akamujyana mu bitaro bya Rwamagana, ubuzima bwe buracyasaba kwitabwaho bya hafi, kandi bikajyana n’ikiguzi gihenze. 

Yavuze ko buri gihe umugore we akeneye serivisi ya ‘dialyse’ kugira ngo impyiko zitagishoboye gukora zifashwe mu gusukura amaraso, kandi buri nshuro bisaba byibuze ibihumbi 100 Frw. Iyo serivisi ikorwa inshuro nyinshi mu cyumweru, bigatuma amafaranga akenewe aba menshi cyane.

Ikindi kibazo gikomeye ni uko abaganga bamugiriye inama yo kugurira umugore we akuma gafasha umurwayi wa ‘dialyse’ gukomeza kwitabwaho neza, ariko ako kuma gasaba nibura ibihumbi 400 Frw. 

Theo Bosebabireba yavuze ko kubona ayo mafaranga atari ibintu byoroshye, kandi ko ako kuma umugore we afite ubu kamugora cyane, rimwe na rimwe kagatuma amara iminsi ibiri adasinzira.

Uretse ibyo bibazo by’ubuzima, Theo Bosebabireba anafite inshingano zo kwishyurira amashuri abana be barindwi (7). Ibyo byose iyo abishyize hamwe, asanga ubuzima bumugoye cyane, cyane ko adashobora no kujya gukora nk’uko byari bisanzwe kubera ko ahora yitaye ku burwayi bw’umugore we.

Abaganga bamugiriye inama yo kurinda umugore we guhangayika, kuko anafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, bityo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwe.

Mu ndirimbo ye nshya yise "Ese Murihe?", Theo Bosebabireba agaragaza agahinda aterwa n’ibihe bikomeye arimo, anagaruka ku nshuti ze zagiye zimutererana muri ibi bihe bigoye. Yavuze ko hari abahoze ari inshuti ze za hafi, ariko ubu batakimwitaho cyangwa ngo bamenye uko amerewe.

Nubwo ari mu bibazo bikomeye, Theo Bosebabireba avuga ko akomeje kwiringira Imana, agasaba imbaraga zo gukomeza urugendo. Yasabye abantu gukomeza kumusengera no kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye.


Umugore wa Theo Bosebabireba ararembye

REBA INDIRIMBO NSHYA "ESE MURI HE" YA THEO BOSEBABIREBA



Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND