Urukiko Rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko urubanza rwa Anthony Apuron, wahoze ari Musenyeri wa Guam, ruzatangira muri Nzeri 2025.
Apuron aregwa n’abahoze ari abahereza
bamushinja ibyaha byo kubasambanya bakiri abana ndetse akanashinjwa kwangiza
icyubahiro cy’izina rye.
Umucamanza,Frances Tydingco-Gatewood yagaragaje ko uru rubanza rumaze imyaka myinshi rutangiye, asaba impande zombi gutanga amatariki azagenerwa inyandikomvugo y’abatangabuhamya.Ibi biganiro byabaye nyuma y’aho byari biteganyijwe ko Apuron n’abamushinja bazatangira gutanga ubuhamya bwabo i Las Vegas, ariko amatariki ntiyari yemezwa.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Pacific Daily News, avuga ko umunyamategeko we, Jacqueline Terlaje, yavuze ko Apuron w’imyaka 80 mu Gushyingo 2025, afite ibibazo by’ubuzima bishobora gutuma atabasha kwitaba urukiko igihe kirekire.
Yasabye ko ubuhamya bwe bwajya butangwa amasaha
abiri cyangwa atatu ku munsi kubera izi mpamvu. Nubwo bimeze bityo, uwunganira
abarega, Delia Lujan Wolff, yavuze ko ibi byakurikiranwa neza kugira ngo
urubanza rukomeze.
Apuron yahunze Guam mu 2016 ubwo ibirego byatangiraga kujya ahagaragara. Nyuma y’igenzura ryakozwe na Vatikani, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abana, ahanishwa kwamburwa inshingano zose mu idini rya Gatolika ndetse ahagarikwa burundu muri Diyosezi ya Agana.
Gusa,
ibirego bimushinja ntibyashyizwe mu masezerano y’ubwumvikane Diyosezi ya Guam
yagiranye n’abarega abandi bihayimana.
Mu gihe Diyosezi ya Guam yishyuraga abarenga
300$ indishyi z’akababaro binyuze mu masezerano yo kwishyura, ubwishingizi ndetse n’igurishwa ry’imitungo yayo, Apuron we yasabye
kudasabwa amafaranga kuko yavuze ko nta bushobozi afite bwo gutanga umusanzu
kuri ayo masezerano.
Abarega Apuron bifuza indishyi ya miliyoni $5 kuri buri muntu, kandi birashoboka ko ubwishingizi bwa Diyosezi ya Guam bushobora kwifashishwa mu kwishyura izo ndishyi.
Hari umwe mu barega we wemeye
kumvikana n’itsinda ry’Abapadiri b’Abakapusini muri Mutarama, ariko ayo
masezerano ntarashyirwa mu bikorwa.
Urukiko rwagaragaje ko rushaka kurangiza uru
rubanza vuba, rukaba rwarasabye impande zombi guteganya ibyumweru bibiri byo
kwakira ubuhamya bw’abaregwa n’abatangabuhamya bose icyarimwe aho kwirirwa
bakora ingendo ziva ahantu hatandukanye.
Urubanza rwa Apuron rukomeje gukurikiranwa
n’abaturage benshi, cyane ko rugaragaza uburyo Diyosezi ya Guam yagizweho
ingaruka n’ibibazo by’abihayimana bahohoteye abana mu bihe byashize.
Iki kirego kizaba ikimenyetso gikomeye ku
mateka y’ubutabera kuri iri hohoterwa rikomeje kuvugwa mu madini atandukanye ku
isi.
Uwahoze ari umusenyeri yajyanywe mu nkiko akurikiranyweho kuba yarasambanyaga abahereza be
TANGA IGITECYEREZO