Kigali

Uwaguha imwe wasezera ku bukene! Inkoko bahimba ‘Lamborghini’ igura hafi Miliyoni 5 mu gihe igi ryayo rigura hafi ibihumbi 15-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/05/2021 12:41
0


Biragoye kwiyumvisha ko hari inkoko ishobora kugura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 50 by’Amanyarwanda cyangwa igi rikagura amafaranga agera hafi ku bihumbi 15. Ku isi izi nkoko zibaho aho inkokokazi n’isake umworozi azigura ibihumbi 5 by’Amadorali (5,000).



Iyo uvuze amoko yinkoko ahenze hariho imwe ihita iza mu za mbere yitwa ‘Ayam Cemani’, ni ubwoko bw’inkoko buhenze ku isi ibyatumye babuhimba akazina k’imodoka ihenze ya ‘Lamborghini’ kubera igiciro cyabwo gitangaje.


Inyama zayo; amagi nayo ubwayo ni umukara

Inkoko ya Ayam Cemani ikomoka muri Java (Indoneziya) kandi ifatwa nk'ubwoko budasanzwe. Iyi nkoko iba ifite amabara y’umukara, inyama zayo nazo ziba ari umukara yewe n’amagufwa aba asa umukara kubera icyo bita ‘Fibromelanose’ iba mu mubiri wayo.

Iyi nkoko ya Ayam, itera amagi y’umukara utijimye. Abantu bamwe bizera ko inkoko ya Ayam Cemani ifite imbaraga zidasanzwe nkubushobozi bwo gukiza no kuvugana n’imyuka y’abizera gakondo, igakoreshwa kandi mu buryo bumwe bwubuvuzi gakondo. Uyitunze kandi ifatwa nk’ikimenyetso cyamahirwe.


Chickensandmore dukesha iyi nkuru itangaza ko ari inkoko ya mbere ihenze ku isi aho amagi 12 agurishwa amadorali 160, ni ukuvuga uguze rimwe rimwe rigurwa amadorali 13, ubwo ni hafi ibihumbi 13 by’Amanyarwanda. Hari igihe kandi inkoko imwe iba igura amadorali 50 ni ukuvuga ibihumbi 50 by’Amanyarwanda, naho inkoko n’isake yayo ari ibyiri ziri kumwe, zigura ibihumbi 5 by’amadorali, ni ukuvuga hafi Miliyoni 5 z’Amanyarwanda.

Ni inkoko ihenze cyane ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND