RURA
Kigali

Havumbuwe ibikoresho byakozwe mu magufa y’inyamaswa, bifite imyaka igera kuri miliyoni 1.5

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:6/03/2025 20:16
0


Habaye igitangaza mu bushakashatsi ku mateka y’abakurambere mu gace ka T69 Complex muri Tanzania, aho abashakashatsi bavumbuye ibikoresho byakozwe mu magufa y’inyamaswa bifite imyaka igera kuri miliyoni 1.5.



Ibi bikoresho, byakozwe mu magufa y’inzovu n’imbogo, byerekanye ko abantu ba mbere batangiye gukoresha amagufa mu gukora ibikoresho mbere y’uko bamenya gukoresha amabuye, nk'uko byari bizwi mbere.

Ubushakashatsi bwatangajwe muri Werurwe 2025 bwerekanye ko abakurambere bacu babashaga gukoresha ibikoresho bikozwe mu magufa, kandi bari bafite ubumenyi bwo guhitamo ibikoresho byo gukora ibikoresho byiza.

Dr. Ignacio de la Torre, umuyobozi w’ubushakashatsi, yavuze ko “ibi bisobanura ko abantu ba mbere bari bafite ubushobozi bwo gutegura no gukora ibikoresho byinshi, bitari gusa gukoresha ibikoresho by’amabuye”.

Mbere y’iki cyemezo, ibikoresho byakozwe mu magufa byari byaratangiye kuboneka gusa mu bice bike, nka 2020 mu gihugu cya Etiyopiya, ariko ubu buvumbuzi buratanga ishusho nshya y’uko abantu ba mbere bari bafite ubumenyi buhanitse mu gukora ibikoresho.

Ibikoresho 27 byabonetse muri T69 Complex, bimwe bigera ku burebure bwa santimetero 38, byerekana ko abantu ba mbere babashaga gukora ibikoresho bitandukanye kandi bikabafasha gukora ibikorwa byabo neza 'Trove of Ancient Axes Shows Early Humans Made Tools From Bones'.

Abashakashatsi bemeza ko ibi bikoresho byakozwe na Homo erectus, abantu bari bamenyereye gukora ibikoresho no kubikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Dr. de la Torre yemeza ko hari byinshi bikiri kuvumburwa mu myaka iri imbere.

Ibikoresho 27 byabonetse muri T69 Complex, bimwe bigera ku burebure bwa santimetero 38






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND