RFL
Kigali

James Harden yashimangiye ko ariwe MVP muri NBA nyuma yo kurokora Brooklyn

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/03/2021 14:48
0


Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu, James Harden yafashije ikipe ya Brooklyn Nets gutsinda umukino wa 24 muri uyu mwaka, nyuma yo gutsinda amanota 44 mu mukino ikipe akinira yatsinze Detroit Pistons amanota 113-111.



Ni umukino utari woroshye wagaragayemo guhangana gukomeye cyane, kuko umukino warangiye harimo ikinyuranyo cy’amanota abiri gusa.

Nyuma y’uyu mukino James Harden yigaragjemo cyane, agatsinda amanota 44, atanga imipira 8 yavuyemo amanota, akanasama imipira 14 yavuye mu gakangara, yatangaje ko yiyumva nka MVP muri iri rushanwa.

Yagize ati”Ntabwo mbishidikanyaho, ndiyumva nka MVP”.

 Harden w’imyaka 31 y’amavuko wabaye MVP mu 2018 muri NBA, byibura uyu mwaka w’imikino abarirwa mu matota 26 atsinda kuri buri mukino, nakomeza kuri uru rugero ashobora kongera kwegukana iki gihembo gihabwa umukinnyi w’Indashyikirwa mu mwaka w’imikino muri NBA.

Brooklyn yatsinze umukino wa 24 mu mikino 31 imaze gukinwa muri uyu mwaka w‘imikino, kuva Harden yayigeramo muri Mutarama 2021.

Brooklyn Nets yafashe umwanya wa kabiri mu gice cy’uburasirazuba (Eastern Conference).

Harden yatangaje ko akwiye igihembo cya MVP muri NBA

Harden akomeje kwitwara neza mu mezi hafi atatu amaze muri Brooklyn






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND