RFL
Kigali

Z'bra Rwabugiri yasohoye indirimbo yise 'Gitumo' avuga kuri Meddy, The Ben na Bushali-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:25/03/2021 15:23
1


Z'bra Rwabugiri ni umwe mu bakora injyana ya Hiphop mu Rwanda n'ubwo adakunda kugaragara mu itangazamakuru cyane ariko nanone ni umwe mu bakizamuka bakora iyi njyana neza. Avuga ko ariwe muntu ukora Hiphop mu Rwanda utagira ubwoba utanakunda hit kurusha ibikorwa nk'abandi baraperi.




Mu ndirimbo ye nshya yise 'Gitumo' agaragazamo ukuntu umunyamakuru apanga n'umuhanzi bagakora ibintu bateguye banavuganyeho rimwe na rimwe uwo baje kuyikorera akaba yanishyuye ariko mu maso y'abafana bikagaragara nk'aho uwo muntu bamuguye gitumo. Yagiye ashyiramo bamwe mu bantu bakunda gukora inkuru za gitumo barimo nka Back T n'abandi.

Indirimbo itangira, avuga ko yakoze indirimbo nshya ariko akeneye gushaka uko yagera ku bantu benshi hanyuma mugenzi we akamuha nimero za Back T akamuca bitanu kugira ngo amukorere gitumo. Gusa mu gutangira indirimbo yavuze ko abantu avugamo ari abo yifashisha nta kibazo na kimwe afitanye nabo ari ukugira ngo yerekane ibyo azi ashaka ko bijya hanze. Yavuze ko hambere aho abyibukira kuri The Ben na Meddy no kuvuga ko Mico the best yakora indirimbo igakundwa byari comedy. 


Akomeza avuga ko muri icyo gihe Tom Close na Kitoko ari bo bari barenze mu muziki ndetse na Kamichi akivugwa cyane. Mu bakobwa b'icyo gihe avugamo Miss Jojo na Miss Shanel, Butera Knowless we yari ataraza. Ni byinshi avugira muri iyi ndirimbo ye yise Gitumo gusa byose biragaruka ku bahanzi, aba Producer ndetse n'abanyamakuru.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO GITUMO YA Z'BRA RWABUGIRI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chapter legacy3 years ago
    Uyu mujene nkurikije ubutumwa atanga muri fro ze nabasabaga ko twakomeza kumushyigikira murakoze! Keep it up broh Rwabugiri





Inyarwanda BACKGROUND