RFL
Kigali

Abahanzi Rugamba na Kamaliza bahawe ibihembo by'ikirenga, Cyusa na Angel&Pamella bacyesha igitaramo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/12/2020 22:18
0


Binyuze mu kiganiro ‘Versus’ Televiziyo y’u Rwanda yahaye ibihembo by’ikirenga ‘Legend Achievements Awards 2020’ abahanzi b’indorerwamu kuri benshi Rugamba Sipiriyani na Mutamuliza Annonciata wamamaye nka Kamaliza, bashimirwa uruhare rutaziguye bagize mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.



Ni mu muhango wabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, binyuze mu kiganiro ‘Versus’ gikorwa na Luckman Nzeyimana wari watumiye abahagarariye imiryango ya Rugamba na Kamaliza. 

Ibi bihembo byiswe ‘Legend Achievements Awards’ byatanzwe ku nshuro ya kabiri. Biri gutegurwa bigizwemo uruhare na Patrick Maombi umujyanama w’umuhanzi Jules Sentore uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Intago’.

Kuri iyi nshuro byaherekejwe n’amafaranga ibihumbi 500 Frw kuri buri muhanzi. Ni mu gihe umwaka ushize byahawe Makanyaga Abdul na Mariya Yohani ariko nta mafaranga bahawe.

Uwanjye Mariya Mukuru wa Kamaliza na Olivier imfura y’umuhanzi ufatwa nk’Imana y’abahanzi, Rugamba Sipiriyani basohotse mu kiganiro basinyirwa sheki y’ibihumbi 500 Frw yagenewe aba bahanzi aherekeza ibihembo by’ikirenga begukanye.

Luckman Nzeyimana ukora ikiganiro ‘Versus’ yavuze ko bitaye cyane ku kunoza uburyo ibi bihembo bitangwa ku bahanzi mu byiciro bitandukanye, ndetse ko bashaka kuzongera amafaranga azajya ahabwa abahanzi bazajya babyegukana mu bihe bitandukanye.

Olivier Rugamba umuhungu wa Rugamba Sipiriyani yavuze ko iki gihembo Se yegukanye kigaragaza ko umurage yasize ari ipfundo ridateze gupfunduka, nk’intego yari yarihaye kuva atangiye urugendo rw’umuziki we udasanzwe ukora benshi ku mutima.

Olivier yavuze ko Se yari umuntu utuje cyane, wahariraga umwanya munini itorero ye ‘Amasimbi n’amakombe’. Avuga ko yari umwanditsi mwiza w’imivugo, ibisigo n’ibindi byinshi byakomeje izina rye.

Yavuze ko Se yasize indirimbo zirenga 400. Kandi ko nk’umuryango baterwa ishema n’uko hari ababyiruka baririmba indirimbo ze. Ngo ni ibintu bigaragaza ko inganzo ya Se yakomeje gutemba muri benshi, iherekejwe n’ubutumwa bwubaka sosiyete nyarwanda.

Uwanjye Mariya Mukuru wa Kamaliza, yavuze ko iki gihembo begukanye kigaragaza ko Kamaliza agikunzwe, kandi ko ibihangano bye bigituma benshi bahembera inganzo yabo. Avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, kubona imirimo y’umuvandimwe we izirikanwa.

Mariya yavuze ko Kamaliza yaranzwe n’urukundo rudasanzwe. Akura akunda gukina umupira, kwambara imyenda y’abahungu no kuririmba muri Kiliziya.

Yakomeje avuga ko yishimira ko Kamaliza 'atibagiranye' kuko ibihangano bye byifashishwa na benshi. Avuga ko umuvandimwe we "yagiye atarabona u Rwanda yakundaga" ariko yakoze ibidasanzwe kandi byatanze umusaruro.

Umuhanzi Cyusa Ibrahim ukunze kuririmba indirimbo za Rugamba Sipiriyani wanataramiye abantu; yatangaje ko atakwiyita umuhanzi imbere ya Rugamba, kuko we amufata nk’Imana y’abahanzi nyarwanda ashingiye ku buhanga budasanzwe yagaragaje mu nganzo ye.

Cyusa yavuze ko Rugamba yahimbye indirimbo kuri buri nguni y’ubuzima. Kandi ko indirimbo ze zumvikanamo Ikinyarwanda cyumutse binamuha umukoro wo guhimba indirimbo ze agendeye kuri Rugamba “kugira ngo nibura aho ari yumve ko hari abantu bashaka gutera ikirenge mu cye.”

Uyu muhanzi avuga ko iyo Rugamba aza kuba akiriho, bakabaye ari inshuti amwigiraho byinshi. Ariko ko nubwo yitahiye aharanira gutera ikirenge mu cye.

Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi b’ikiragano gishya bashobora kuririmba neza indirimbo za Rugamba Sipiriyani, ku buryo amagambo uyumva neza. Muri uyu muhango wo gutanga ibihembo, yaririmbye indirimbo ‘Imena gitero’ yacuranzwe igihe kinini kuri Radio Rwanda na nubu.

Yanaririmbye kandi indirimbo ‘Icyifuzo’ yakunzwe na benshi. Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo yakoze mu gisigo ‘Marebe’ cya Rugamba Sipiriyani. Iki gisigo cyashyizwe mu majwi n’umuhanzikazi wagijwi ibigwi Cecile Kayirebwa.

Itsinda rya Angel&Pamella ryigaragaje muri uyu mwaka ryakoreye mu ngata Cyusa Ibrahim. Iri tsinda rikunze kuririmba indirimbo nyinshi za Kamaliza, ryavuze ko ari umuhanzikazi bafitaraho urugero waranzwe n’urukundo, no gukora indirimbo zubakiye ku muco, ubutwari n’ibindi.

Angel&Pamella baririmbe indirimbo eshatu za Kamaliza, bavuga ko bakunda kandi zikundwa n’ingeri nyinshi. Aba bakobwa baririmbye indirimbo ‘Kunda ugukunda’ yasubiwemo n’abahanzi benshi bo mu Rwanda barimo Ikirezi, umukobwa wa Masamba Intore. Yaririmbye mu mwaka wa 2018 mu kwibuka no kuzirikana umurage wa Kamaliza.

Baririmbye kandi indirimbo ‘Naraye Ndose’ ndetse na ‘Imaragahinda’. Ni indirimbo baririmbaga ubona ko Mariya umuvandimwe wa Kamaliza ateze ugutwi, kandi yanyuzagamo nawe akaririmba mu ijwi riri hasi.

Mu kwezi gushize, Uwanjye Mariya aherekejwe n'umuhanzikazi Clarisse Karasira, Nyiranyamibwa Suzanne n'abandi basuye imva y'umuhanzikazi Kamaliza, aho aruhukiye mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe. Ni nyuma y'imyaka 24 yitabye Imana.

Rugamba Sipiriyani wahawe igihembo cyihariye n’intore, umusizi, umukinnyi w’ikinamico, umwanditsi w’ibitabo, umutoza w’Intore, umuririmbyi w’ubutumwa budasaza.

Yatashye Yeruzalemu nshya! Yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe n’umugore n’abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira umurage Rugamba yasigiye Abanyarwanda.

Urupfu rwe rwasize icyuho mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Kuva mu 1995; abasigaye mu muryango we bamwibuka buri tariki 15 Kanama. Muri uyu mwaka nta gitaramo cyo kumwibuka cyabaye bitewe n'icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora byinshi mu bikorwa bya muntu.

Yaranzwe no gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.

Rugamba yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa.

Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

Mutamuliza Annociata yamenyekanye cyane nka Kamaliza biturutse ku ndirimbo imwe muze yari ifite iryo zina. Yari umuhanzi waranzwe n'ibikorwa by'indashyikirwa, akaba umukobwa muremure kandi ushabutse w’imisatsi migufi. Uyu Kamaliza yakundaga kwambara amapantalo.

Indirimbo Kamaliza yamwitiriwe yayihimbiye umugore wamuhaye umuti wo kuvura Se yajya kumwishyura akamubwira ko icyo ashaka ari uko Se akira atari amafaranga.

Iyitwa ‘Nzakumara irungu’ yayihimbiye inshuti ye Tereza yamuhaye Radio yajyaga yifatiraho amajwi. Uyu yabanaga mu nzu we na nyina gusa, Kamaliza akamubwira ko azamumara irungu, yamwitaga umutoni w’abato ndetse akajya amucurangira igihe yigunze.

Indirimbo ‘Intare’ yayihimbye bitewe n’umusirikare witwaga Kayitare. Mutamuliza aririmba ibiranga ingabo biri muri uwo musirikare, ariko akanavuga ibiranga imico ye nko gusetsa, kwihangana, kudasubira inyuma no kwita ku nshingano ze.

Nk’ingabo, ashimagiza uko yayoboraga, ubuhanga bwe mu gutera umwanzi no kuba adatsindwa. Kayitare yaje gupfa mu 1993 biturutse ku burwayi, gusa yapfuye yaragize amahirwe yo kumva kenshi ijwi rya Kamaliza.

Iyitwa ‘Nimuve mu nzira yemwe’ yayihimbiye inshuti ye Nzambazamariya Veneranda. Ni mu gihe indirimbo ye ‘Laurette’ yayihimbiye inshuti ye buri bucye ashyingirwa.


Uwanjye Mariya, Mukuru wa Kamaliza yakiriye igihembo cy'umuvandimwe we cyaherekejwe n'ibihumbi 500 Frw


Olivier Rugamba yakiriye igihembo cye Se cyaherekejwe n'ibihumbi 500 Frw


Olivier Rugamba yavuze ko Se yari umuntu wahariraga umwanya we itorero rye 'Amasimbi n'amakombe

Uhereye ibumoso: Olivier Rugamba, Luckman Nzeyimana, Patrick Maombi [Umujyanama wa Jules Sentore] na Uwanjye Mariya


Uwanye Mariya yagaragaje kwizihirwa mu ndirimbo z'umuvandimwe Kamaliza umaze imyaka 24 yitabye Imana

Uwanjye Mariya yavuze ko banyurwa n'uko benshi baririmba basubiramo indirimbo za Kamaliza

Olivier Rugamba yavuze ko Se yasize indirimbo zirenga 400, kandi bishimira ko inganzo ye icyubaka igihugu

Umutaramyi Cyusa Ibrahim n'itorero rye 'Cyusa n'Inkera' banyuze abakurikiye Televiziyo y'u Rwanda

Cyusa yaririmbye indirimbo za Rugamba Sipiriyani avuga ko amufata nk'Imana y'abahanzi

Angel&Pamellla baririmbye indirimbo za Kamaliza bafatiraho urugero n'indirimbo yabo bise 'Rusengo'

Uhereye ibumoso: Pamella, Cyusa Ibrahim, Olivier Rugamba, Luckman Nzeyimana, Patrick Maombi, Uwanjye na Mariya na Ange

AMAFOTO: BJC Official &Aime Films








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND