RFL
Kigali

Tembera Expo ya 2020: Ubwitabire ni buke, abacuruzi bararira kubera amafaranga yabuze, abandi bahinduye akazi-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:25/12/2020 9:19
0


Expo Ground i Gikondo ni hamwe mu hazwi ko mu mpera z'umwaka hasohokera abantu bamwe bahaha abandi batembera ariko ubu biratandukanye kuko abacuruzi babuze abaguzi bitewe n'ikibazo cya covid-19 yabujije abantu benshi guhurira hamwe.



Bamwe mu bacuruzi twasuye batubwiye ko uretse no kuba abakiriya bagura ari bake n'abo bajyaga bamurikira ibikorwa nabo ari bake nubwo bose bataguraga ariko ngo byarabafashaga. Zimwe mu mpamvu zituma abaturage batitabira Expo harimo no kuba iba ku manywa abantu bari mu kazi amasaha bakayigiyemo ikaba ifunze kubera amasaha ntarengwa yo kuba bari murugo. 

Bamwe mu bamurikaga ibikorwa byabo muri expo batayitabiriye uyu mwaka kubera amabwiriza yo kwirinda coronavirus harimo ama kompanyi acuruza inzoga, utubari, utubyiniro n'ibindi byatuma abantu benshi bahurira ahantu hamwe. 

Twashatse kumenya uko abakoraga muri ibyo bikorwa byahagaze bameze maze twegera umwe mu bahoze ari aba MC cyangwa abashyushyarugamba ariko wahinduye imirimo akaba asigaye atanga ikaze ku bakiriya baje muri resitora maze atubwira uko bimeze muri iyi minsi n'itandukaniro riri muri expo zabanje n'iy'uyu mwaka. 

Yagize ati: "Turashima Imana n'ubwo ari gake kubera ibibazo byinshi byo muri iyi minsi cyane cyane coronavirus yatumye mpindura akazi nakoraga kanyinjirizaga agatubutse ubu nkaba nkora ako mbonye kugira ngo mbone uko mbaho".

Yakomeje agira ati "Nk'ubu kuza muri expo nta kavuyo, nta muziki, nta nzoga biri mu byatumye abantu benshi batayitabira natwe bigatuma tubura akazi kacu gutyo kuko abantu benshi bazaga baje kwishimisha bakabyina, bakanywa ariko ubu ni ukuza bakarya nta muziki bagafata agacupa kamwe bagataha namwe murumva ko ari ibintu bitoroshye mugereranyije na expo zindi zagiye ziba. 

Yakomeje abwira inyaRwanda Tv ati "Nkajye nari umubyinywi nari umu Mc nari maze no kuba umuhanzi ariko ubu byose byaranze ndi gutanga karibu ku bantu hano kugira ngo ndebe ko byibuze nabona amaramuko".


Expo 2020 itandukanye cyane n'izayibanjirije mu bwitabire. Ifoto : Sam Ngendahimana/TNT

Ku bijyanye n'imisoro nabyo twashatse kumenya uko bimeze maze twegera ishami rya RRA riri muri expo ngo tumenye niba abaturage bari kubaza iby'imisoro, tumenye niba n'abagomba kuyitanga nta ngorane bagaragaza ku ruhande rwabo, maze twegera umukozi wa RRA wo mu karere ka Gasabo Bwana Jack atubwira byinshi kuri iki kibazo twari tumubajije anashimira abakomeje gusora neza uko bikwiye.

Yavuze ko abantu bari kuza kubabaza ibijyanye n'imisoro nk'ibisanzwe n'ubwo atari benshi nka mbere ariko ngo baracyaza kandi imwe mu mpamvu zituma baza ni uko babibakorera ku buntu mu gihe abandi babibakorera babaca amafaranga kuko baba bari mu kazi. Yavuze ko nk'umukozi wa RRA bo ari akazi kabo gufasha abaturage ibwo rero bikaba kimwe mu bintu bituma abaturage babagana ku bwinshi.

Kimwe mu bibazo biri kugaruka cyane ni nko ku misoro y'ubutaka cyane ko ngo amategeko y'ibijyanye n'ubutaka yavuguruwe rero ngo kugeza n'ubu abaturage ntabwo barabisobanukirwa. Yakomeje anibutsa abanyarwanda ko igihe cyo gutanga imisoro cyongerewe ndetse ubu umuturage akaba yanishyura mu byiciro nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bwa RRA.

Yashimiye abaturage bakomeje gutanga imisoro uko bikwiye. Ati "Ikindi dushimira abaturajye ni uko nubwo bigoranye muri iyi minsi ya coronavirus badahwema gutanga imisoro nk'uko bikwiye". Yasoje asaba abaturage gukunda igihugu bitabira gutanga imisoro kugira ngo bakomeze kubaka u Rwanda rubabereye.

 Kimwe mu bintu biri kwitabwaho mbere yo kwinjira muri expo ni ugupima abantu umuriro mbere, gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n'isabune cyangwa imiti yabugenewe yo gusukura intoki no kumenya ko abantu bose bambaye neza agapfukamunwa no kuba bategeranye hagati yabo.

TEMBERANA NA INYARWANDA TV MURI EXPO GROUND I GIKONDO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND