RFL
Kigali

Kigali ntirimo! Imijyi 10 ihenze cyane kuyibamo muri Afurika mu 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/05/2024 9:10
0


Ni umugabane urimo kwihuta cyane mu iterambere, kandi usanga wuzuye ibinezeza byinshi. Imijyi ihenze cyane muri Afurika rero, ifite byinshi by’ibanze kandi bishimishije cyane ku bayisura. Mu by’ukuri uko abantu bifuza kuyituramo baturutse mu mahanga ari benshi niyo mpamvu nyamukuru izamura igiciro cy’ubuzima bwo gutura muri imwe muri iyo mijy



Ibi ahanini bigaragara iyo inzego zimwe z’ubukungu (nk'ubukerarugendo, imari, n’umutungo utimukanwa) zirimo gutera imbere; bityo bikongera umubare w’abantu bashaka kuhatura baturutse mu bindi bihugu.

Mu 2023 hasohotse urutonde rw'imijyi 10 ihenze kuyituramo, aho yari iyobowe na Dakar yo muri Senegal, Addis Abeba yo muri Ethipoia, Abidjan yo muri Cote d'Ivoire, Johannesburg yo muri Afurika y'Epfo hamwe n'iyindi.

Muri uyu mwaka ibi byahindutse nk'uko ikinyamakuru Business Insider Africa cyabitangaje ko ubu iyi mijyi yari iyoboye mu 2023 yasubiye inyuma. Ikindi gitangaje ni uko igihugu cya Afrika y'Epfo iyoboye mu iterambere ndetse ikaba ifitemo imijyi 5 mu mijyi 10 ihenze muri Afrika mu 2024.

Dore urutonde rw'imijyi 10 ihenze kuyibamo muri Afrika mu 2024:

RankCityCountryUSD/m²
1Cape TownSouth Africa5,600
2Grand BaieMauritius5,000
3Plettenberg BaySouth Africa2,400
4HermanusSouth Africa2,300
5MarrakechMorocco2,200
6UmhlangaSouth Africa2,000
7Sandton (in Johannesburg)South Africa1,800
8TangierMorocco1,600
9CairoEgypt1,500
10CasablancaMorocco1,400





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND