RFL
Kigali

Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/04/2024 9:13
0


Umugenzuzi Mukuru ubwo yagezaga raporo raporo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, yagaragaje ko mu mwaka w'Ingengo y'Imari 2022/2023 hari Miriyari zirenga ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda zishyuwe hadakurikije amategeko.



Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka ushize, igaragaza ko urwego rw’imikoreshereze y’imari ya Leta rwazamutse ku gipimo cyiza kuko rwavuye kuri 68% mu 2022 rugera kuri 92% muri 2023.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya leta, Kamuhire Alexis yabwiye Inteko Rusange y’imitwe yombi ko hakozwe ubugenzuzi ku bitabo by’ibaruramali 208, mu nzego 191.

Iyo raporo igaragaza ko 92% by’izo nzego zabonye ntamakemwa, inzego 11 zihwanye na 5% zibona byakwihanganirwa naho inzego 6 zingana na 3% zisigaye zibona biragayitse.

Ku nama 3,556 zatanzwe umwaka ushize, inama 59% zashyizwe mu bikorwa, 16% zishyirwa mu bikorwa igice naho inama 25% ntizashyirwa mu bikorwa na mba.

Mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023, hagaragaye amafaranga angana na Miliyari zirenga 2 Frw yishyuwe hadakurikije amategeko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND