RFL
Kigali

Abakinnyi b'Abanyarwanda bakoze ubukwe mu 2020 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/12/2020 9:49
0


N'ubwo bitari byoroshye kugira gikorwa cy'ibirori gitegurwa mu 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus, ntibyigeze bica intege abakinnyi b'abanyarwanda bakina imikino itandukanye, by'umwihariko biganjemo aba ruhago gusezerana n'abo bihebeye, bakora ubukwe ku mugaragaro.



Nta byishimo bisesuye ndetse no kwisanzura byari byemewe mu birori bitandukanye byateguwe mu 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus, byasabaga kwigengesera kugira ngo utagira aho ugonganira n'itegeko.

Benshi mu batekerezaga gukora ubukwe mu 2020 barabisubitse, kubera ingamba za Leta zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho ibirori nk'ibi byateguwe hashyizweho umubare ntarengwa ugomba kubwitabira ndetse hakaba hariho n'amasaha ntarengwa yo kugera mu ngo.

N'ubwo bitari byoroshye, abakinnyi biganjemo abakina umupira w'amaguru, banze ko umwaka wa 2020 ubasiga bonyine cyangwa bakiri mu ngaragu, biyemeza kurushinga n'abakunzi babo.

Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, wari usanzwe ufite umugore, mu 2020 yashatse umugore wa kabiri banabana muri Tanzania, aho akina, mu gihe Iragire Saidi kuri ubu ukinira Mukura Victory Sports nawe yiyemeje gusezerana mu mategeko n'umukunzi we bari bamaranye imyaka itandatu babana.

Abakinnyi b'abanyarwanda barindwi bakina ruhago nibo bakoze ubukwe mu 2020, mu gihe Rukundo yaserukiye abandi mu mukino wa Basketball.

Urutonde rw'abakinnyi b'abanyarwanda bakoze ubukwe mu 2020:

1. Ishimwe Kevin na Nana La Divah



Rutahizamu ukina anyuze ku mpande, Ishimwe Kevin, uheruka gutandukana na APR FC, tariki ya 18 Ukuboza 2020, yasezeranye imbere y’amategeko na Nana La Divah mu murenge wa Gisozi,mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Indi mihango yari iteganyijwe kuba ku wa 20 Ukuboza 2020, ntiyabaye kubera ko ubukwe bwahagaritswe, gusa imbere y’amategeko bemerewe kubana nk’umugore n’umugabo. Ishimwe Kevin yasezeranye na Nana La Divah nyuma y’ukwezi kumwe atandukanye na APR FC.

2. Usengimana Danny na Niwengabire Francine


Rutahizamu w'ikipe ya APR FC, Danny Usengimana n'umukunzi we Niwengabire Francine, basezeranye tariki ya 10 Ukuboza 2020, nibwo habaye imihango yose, harimo gusaba, gukwa no gushyingirwa, mu birori byabereye kuri Rainbow mu karere ka Kicukiro, ari nabwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Niboye.

Ubu bukwe bwagombaga kuba bwarabaye  tariki ya 8 Ukwakira 2020, ariko busubikwa n’uko uyu mukobwa wabaga muri Canada yabuze uko aza kuko umujyi yabagamo bari bawushyize mu kato kubera icyorezo cya Coronavirus.

3. Nkomezi Alex na Murinda Claudine



Umukinnyi ukina mu kibuga hagati wanyuze muri APR FC, ariko kuri ubu akaba akinira Mukura Victory Sports, Nkomezi Alex yasezeranye kuzabana akaramata numukunzi we Murinda Claudine tariki ya 5 Ugushyingo 2020. Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

4. Nzayisenga Jean d’Amour Meya na Shukuru Lea



Myugariro wa Sunrise FC, wakiniye amakipe arimo Rayon Sports n'Isonga FA, Nzayisenga Jean d’Amour uzwi nka Meya yakoze ubukwe n'umukunzi we Shukuru Lea tariki ya tariki 14 Ugushyingo 2020. Ubu bukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko, wabaye tariki ya 18 Nzeri 2020, mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu.

5. Rukundo Fabrice na Emelyne Umuraza


Rukundo Fabrice wakiniraga Espoir BBC, kuri ubu ukina muri APR BBC, tariki ya 10 Ukwakira 2020 yasezeranye n’umukunzi we Emelyne Umuraza. Tariki ya 1 Ugushyingo 2019, uyu mukinnyi yakoze igikorwa abantu batazibagirwa, ku munsi wabayeho ibikorwa bisoza umwaka w’imikino wa Basketball, byabimburiwe n’umukino wa BK All-Star, ubwo yatereraga ivi muri Kigali Arena asaba Umuraza ko yazamubera umugore.

6. Niyonzama Olivier Seif na Mushambokazi Belyse


Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y'igihugu Amavubi, wanyuze muri Rayon Sports, kuri ubu ukinira APR FC, tariki ya 26 Kanama 2020 yasezeranye imbere y’amategeko n'umukunzi we Mushambokazi Belyse, mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

 Tariki ya 6 Nzeri 2020, aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu muhango wayobowe na Niyonzima Deo umushumba w’itorero rya Living Word riherereye Kimironko mu mujyi wa Kigali.

7. Niyonzima Haruna na Cassa Rayaan


Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, ukinira Yanga Africans yo muri Tanzania, tariki ya 27 Mata 2020, hasohotse amafoto amugaragaza yashyingiwe n'umugore wa kabiri witwa Niyitegeka Consolée uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Cassa Rayaan.

Haruna yasezeranye na Cassa Ryan, nyuma y'imyaka ibiri bakundana, ndetse akaba ari nawe babana muri Tanzania. Niyonzima Haruna yabanaga n’umugore we wa mbere, Uwineza Consolée, basezeranye imbere y’amategeko mu Ukwakira 2015 ndetse bakaba bafitanye abana.

8. Iragire Saidi na Umubyeyi Dyna



Myugariro w'ikipe ya Mukura, wanakiniye Rayon Sports, Iragire Saidi, ku wa Kane tariki 12 Werurwe 2020, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Umubye Dyna bari bamaranye imyaka itandatu babana ndetse baranabyaranye.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali. Iragire na Dyna bafitanye umwana w’imyaka itanu witwa Umutoniwase Rahma wari wanatashye ibirori bya se na nyina barahira imbere y’amategeko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND