Uyu mwaka wa 2020 wabaye mubi muri rusange kubera icyorezo cya COVID-2020. Ibi byatumye abantu benshi bahindura imibereho y’ubuzima kubera gushakisha imibereho. Bamwe mu byamamare tugiye kugarukaho ni abinjiye mu bushabitsi bushya mu rwego rwo gushakisha amafaranga.
Miss Nishimwe Naomie
Naomi ari mu bagize MACKENZIES ifte iduka ricuruza imyenda
Uyu mwari w’uburanga wabaye nyampinga w’u Rwanda 2020, uyu
mwaka usize yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda binyuze mu itsinda Mackenzies rigizwe
n’abakobwa batanu nawe arimo ryabiciye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu 2018. Iri
tsinda ryari risanzwe rifasha abantu mu birori bitandukanye ubu bushabitsi
bushya binjiyemo muri uyu mwaka ni ubwo gucuruza imyenda. Bafite iduka
riherereye mu KIYOVU bise ZOI BY MACKENZIES
Natasha Ndahiro
Uyu mukobwa w'uburanga wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nawe uyu mwaka yinjiye mu bushabitsi. Uyu mwari yamenyekanye cyane mu myaka yashize ku mbuga nkoranyambaga, izina rye rijya cyane mu mitwe y’abantu mu mwaka wa 2015 nyuma yo kugaragara ku ifoto yamamazaga indirimbo “Turaberanye” ya Bruce Melody yari igiye kujya Hanze. Nk'uko bigaragara ukuboko kwe kw’iburyo kwari imbere y’ishati uyu muhanzi yari yambaye gufashe igituza cy’uyu musore ugezweho muri iyi minsi mu muziki Nyarwanda.
Ari mu batigishije imbuga nkoranyambaga kubera amafoto akurura benshi ashyira ku mbuga akoresha. Kugeza ubu azwi cyane muri filime
Nyarwanda. Ari kumenyekanisha filime ye nshya yiyitiriye “NATASHA SERIES” y’uruhererekane
izajya inyuzwa ku Isibo TV.
Iyi nkumi uyu mwaka usize yinjiye mu bushabitse bushya
ashinze inzu itunganya filime n’ibindi bifite aho bihuriye n’amashusho, ’’Ndahiro Empire Studios”. Uyu mushinga mugari awuhuriyeho
na musaza we Ndahiro Willy nawe wamamaye muri Filime 'Ikigeragezo cy’ubuzima' akinamo yitwa Paul. Uyu musaza we aherutse gutangaza ko uyu mushinga wabo ugamije
ubucuruzi ariko ko uzajya ubafasha gusohora filime nyinshi bari gukora.
Kimenyi Yves
Afite salon iherereye i Gikondo
Uyu mukinnyi ufite amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda ni Kapiteni
w’ikipe ya Kiyovu Sport, ikipe yasoje umwaka ushize iri ku myanya wa gatanu muri
shampiona n’amanota 35. Yanyuze mu makipe menshi aca agahigo ko kugira
umwihariko wo gukinira amakipe abiri y’amakeba Rayon Sport ndetse na APR. Uyu
mwaka usa n'aho wamuhiriye, nibwo yinjiye
mu ikipe ya Kiyovu Sport, bivukwa ko yaguzwe agera kuri miliyoni 16 z’amafaranga
y’u Rwanda mu myaka ibiri.
Aya mafaranga ashobora kuba yaramufashije guhangana n’ibi bihe
isi yose ihangayikishijwemo n’icyorezo cya COVID-16. Uyu mwaka nawe yinjiye mu
bundi bushabitse ashinga solon yo kogosha
yitwa 'KA clipperz Saloon' iherereye i Gikondo SEGEM.
Christopher
Muri uyu mwaka nibwo Christopher yinjiye mu bushabitsi bwo gucuruza ubunyobwa. Ntari mu bahanzi bagaragaye cyane mu muziki uyu mwaka kuko yashyize hanze indirimbo imwe ku giti cye yitwa “Breath”. Cyakora nawe uyu mwaka usize yinjiye mu bucuruzi bw’ubunyobwa bwitwa IWACU. Ubu bunyobwa buratungwanywa bugacuruzwa ari ifu cyangwa ari bubisi.
Ama G The Black yari asazwe afatanya akazi k'ubuhanzi no gukora
firigo. Uyu mwaka yamuritse firigo ikoze nk’agaseke. Yavuze ko izasigasira
byinshi bijyanye n’icyo agaseke kavuze mu Rwanda ndetse ikaba n’umutako mu nzu
y’umuntu uyiguze. Uyu mushinga yavuze ko yifuza kuwagura cyane mu gihe yaba
abonye abaterankunga.
Iyi niyo firigo yashyize ku isoko avuga ko abonye abamufasha umushinga we yawagura
Nsengiyumva Francais
Ubu ni umwe mu bakinnyi ba filime INSHINZI
Uyu muhanzi wagiriye ibihe byiza mu muziki mu mpera za 2018, ijambo igisupusupu yakoresheje mu ndirimbo 'Maria Jeanne' yakunzwe ikamugira icyamamare ryatumye bayimwitirira. Izina rye ryaratumbagiye ku buryo bukomeye, gusa nanone ryaje kumanuka mu gihe gito.
Yahise ahindura umuvuno amafaranga menshi ayashakira mu gukina filime, gusa n'umuziki arawukomeje. Ubu ni umwe mu bakinnyi bagaragara muri filime y’uruhererekane yitwa “INSHINZI”. Iyi Filime inyuzwa kuri shene ya YouTube yitwa Boss Papa. Ibi umuntu yabihuza n’ibya Young Grace winjiye mu gukora ikiganiro cyinyuzwa kuri shene ye ya Youtube kitwa SINGLE MATHER VIBE.
King Jams
Uyu muhanzi yari asanzwe afite Supermarket iherereye mu mujyi
wa Kigali mu murenge wa Nyamirambo yafunguye umwaka ushize. Uyu mwaka yinjiye
mu bundi bushabitsi ashinga uruganda rusya ibigori bikavamo kawunga yitwa ihoho.
Shaddy boo
Yazanye umushinga wo guteka ibiryo yise 'Love on The Plate'
Uyu mubyeyi w’abana babiri ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga,
afite abamukurikirana benshi mu mpande zose z’isi barimo ibyamamare n’abandi. Ubu
bwamamare mu gihe abandi bari bishwe n’inzara n’ubukene kubera icyorezo cya COVID-19
bwamuhesheje umugati binyuze mu bigo bitandukanye yagiranye nabyo amasezerano. Nyuma
y’ubucuruzi bwe bwo kwiyerekana, kwerekana amafoto no kwamamaza, uyu mwaka
yinjiye mu bundi bushabitsi bwo gucuruza amafunguro.
Uyu munshinga yise Love on the plate yawuzanye avuga ko
azajya ageza ubiryo yateguye ku muntu wese ubikeneye akabimusangisha aho ari hose mu mujyi wa Kigali. Yavugaga
ko uyu mushinga we uzagenda waguka umunsi ku wundi ku buryo umwaka utaha azafungura
resitora. Cyakora kugeza ubu ntawakwemeza ko uyu mushinga we ugihari cyangwa utagihari.
NOOPJA (Nduwimana Jean Paul)
Vuba arafungura radiyo y'imyidagaduro ikomeye mu Rwanda
Ni umuhanzi wabaye icyamamare mu buryo bukomeye muri za 2011.
Yarabiciye biracika mu ndirimbo MURABEHO NDAGIYE irimo ubutumwa bwafashije
benshi gutinya no gukumira icyorezo cya SIDA. Umwaka ushize uyu muhanzi yafunguye
inzu ifasha abahanzi yitwa "Country Music” yakoze indirimbo nyinshi zamamaye (Ama Hits menshi) muri uyu
mwaka kubera producer Element ugezweho muri ibi bihe ukoreramo.
Amakuru atugeraho tuzagarukaho neza ku buryo burambuye ni uko muri uyu mwaka NOOPJA yinjiye mu bundi bushabitsi akaba ari hafi gufungura Radio y’imyidagaduro ikomeye hano mu Rwanda. Kugeza ubu imirimo isoza uyu mushinga igeze ku musozo.
TANGA IGITECYEREZO