RFL
Kigali

Ibyamamare mu Rwanda byinjiye mu bushabitsi bushya mu gushakisha imibereho mu 2020 washaririye benshi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/12/2020 5:58
0


Uyu mwaka wa 2020 wabaye mubi muri rusange kubera icyorezo cya COVID-2020. Ibi byatumye abantu benshi bahindura imibereho y’ubuzima kubera gushakisha imibereho. Bamwe mu byamamare tugiye kugarukaho ni abinjiye mu bushabitsi bushya mu rwego rwo gushakisha amafaranga.



Miss Nishimwe Naomie


Naomi ari mu bagize MACKENZIES ifte iduka ricuruza imyenda 

Uyu mwari w’uburanga wabaye nyampinga w’u Rwanda 2020, uyu mwaka usize yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda binyuze mu itsinda Mackenzies rigizwe n’abakobwa batanu nawe arimo ryabiciye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu 2018. Iri tsinda ryari risanzwe rifasha abantu mu birori bitandukanye ubu bushabitsi bushya binjiyemo muri uyu mwaka ni ubwo gucuruza imyenda. Bafite iduka riherereye mu KIYOVU bise ZOI BY MACKENZIES

Natasha Ndahiro


Uyu mukobwa w'uburanga wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nawe uyu mwaka yinjiye mu bushabitsi. Uyu mwari yamenyekanye cyane mu myaka yashize ku mbuga nkoranyambaga, izina rye rijya cyane mu mitwe y’abantu mu mwaka wa 2015 nyuma yo kugaragara ku ifoto yamamazaga indirimbo “Turaberanye” ya Bruce Melody yari igiye kujya Hanze. Nk'uko bigaragara ukuboko kwe kw’iburyo kwari imbere y’ishati uyu muhanzi yari yambaye gufashe igituza cy’uyu musore ugezweho muri iyi minsi mu muziki Nyarwanda.

Ari mu batigishije imbuga nkoranyambaga kubera amafoto akurura benshi ashyira ku mbuga akoresha. Kugeza ubu azwi cyane muri filime Nyarwanda. Ari kumenyekanisha filime ye nshya yiyitiriye “NATASHA SERIES” y’uruhererekane izajya inyuzwa ku Isibo TV.

Iyi nkumi uyu mwaka usize yinjiye mu bushabitse bushya ashinze inzu itunganya filime n’ibindi bifite aho bihuriye n’amashusho, ’’Ndahiro Empire Studios”. Uyu mushinga mugari awuhuriyeho na musaza we Ndahiro Willy nawe wamamaye muri Filime 'Ikigeragezo cy’ubuzima' akinamo yitwa Paul. Uyu musaza we aherutse gutangaza ko uyu mushinga wabo ugamije ubucuruzi ariko ko uzajya ubafasha gusohora filime nyinshi bari gukora.

Kimenyi Yves


Afite salon iherereye i Gikondo

Uyu mukinnyi ufite amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda ni Kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sport, ikipe yasoje umwaka ushize iri ku myanya wa gatanu muri shampiona n’amanota 35. Yanyuze mu makipe menshi aca agahigo ko kugira umwihariko wo gukinira amakipe abiri y’amakeba Rayon Sport ndetse na APR. Uyu mwaka usa n'aho wamuhiriye, nibwo yinjiye mu ikipe ya Kiyovu Sport, bivukwa ko yaguzwe agera kuri miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka ibiri.

Aya mafaranga ashobora kuba yaramufashije guhangana n’ibi bihe isi yose ihangayikishijwemo n’icyorezo cya COVID-16. Uyu mwaka nawe yinjiye mu bundi bushabitse ashinga solon yo kogosha yitwa 'KA clipperz Saloon' iherereye i Gikondo SEGEM.

Christopher


Muri uyu mwaka nibwo Christopher yinjiye mu bushabitsi bwo gucuruza ubunyobwa. Ntari mu bahanzi bagaragaye cyane mu muziki uyu mwaka kuko yashyize hanze indirimbo imwe ku giti cye yitwa “Breath”. Cyakora nawe uyu mwaka usize yinjiye mu bucuruzi bw’ubunyobwa bwitwa IWACU. Ubu bunyobwa buratungwanywa bugacuruzwa ari ifu cyangwa ari bubisi.

 AmaG The Black 


Ama G The Black yari asazwe afatanya akazi k'ubuhanzi no gukora firigo. Uyu mwaka yamuritse firigo ikoze nk’agaseke. Yavuze ko izasigasira byinshi bijyanye n’icyo agaseke kavuze mu Rwanda ndetse ikaba n’umutako mu nzu y’umuntu uyiguze. Uyu mushinga yavuze ko yifuza kuwagura cyane mu gihe yaba abonye abaterankunga.



Iyi niyo firigo yashyize ku isoko avuga ko abonye abamufasha umushinga we yawagura

Nsengiyumva Francais


Ubu ni umwe mu bakinnyi ba filime INSHINZI

Uyu muhanzi wagiriye ibihe byiza mu muziki mu mpera za 2018, ijambo igisupusupu yakoresheje mu ndirimbo 'Maria Jeanne' yakunzwe ikamugira icyamamare ryatumye bayimwitirira. Izina rye ryaratumbagiye ku buryo bukomeye, gusa nanone ryaje kumanuka mu gihe gito. 

Yahise ahindura umuvuno amafaranga menshi ayashakira mu gukina filime, gusa n'umuziki arawukomeje. Ubu ni umwe mu bakinnyi bagaragara muri filime y’uruhererekane yitwa “INSHINZI”. Iyi Filime inyuzwa kuri shene ya YouTube yitwa Boss Papa. Ibi umuntu yabihuza n’ibya Young Grace winjiye mu gukora ikiganiro cyinyuzwa kuri shene ye ya Youtube kitwa SINGLE MATHER VIBE.

King Jams


Uyu muhanzi yari asanzwe afite Supermarket iherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Nyamirambo yafunguye umwaka ushize. Uyu mwaka yinjiye mu bundi bushabitsi ashinga uruganda rusya ibigori bikavamo kawunga yitwa ihoho.

Shaddy boo


Yazanye umushinga wo guteka ibiryo yise 'Love on The Plate'

Uyu mubyeyi w’abana babiri ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, afite abamukurikirana benshi mu mpande zose z’isi barimo ibyamamare n’abandi. Ubu bwamamare mu gihe abandi bari bishwe n’inzara n’ubukene kubera icyorezo cya COVID-19 bwamuhesheje umugati binyuze mu bigo bitandukanye yagiranye nabyo amasezerano. Nyuma y’ubucuruzi bwe bwo kwiyerekana, kwerekana amafoto no kwamamaza, uyu mwaka yinjiye mu bundi bushabitsi bwo gucuruza amafunguro.

Uyu munshinga yise Love on the plate yawuzanye avuga ko azajya ageza ubiryo yateguye ku muntu wese ubikeneye akabimusangisha aho ari hose mu mujyi wa Kigali. Yavugaga ko uyu mushinga we uzagenda waguka umunsi ku wundi ku buryo umwaka utaha azafungura resitora. Cyakora kugeza ubu ntawakwemeza ko uyu mushinga we ugihari cyangwa utagihari.

NOOPJA (Nduwimana Jean Paul)


Vuba arafungura radiyo y'imyidagaduro ikomeye mu Rwanda

Ni umuhanzi wabaye icyamamare mu buryo bukomeye muri za 2011. Yarabiciye biracika mu ndirimbo MURABEHO NDAGIYE irimo ubutumwa bwafashije benshi gutinya no gukumira icyorezo cya SIDA. Umwaka ushize uyu muhanzi yafunguye inzu ifasha abahanzi yitwa "Country Music” yakoze indirimbo nyinshi zamamaye (Ama Hits menshi) muri uyu mwaka kubera producer Element ugezweho muri ibi bihe ukoreramo.

Amakuru atugeraho tuzagarukaho neza ku buryo burambuye ni uko muri uyu mwaka NOOPJA yinjiye mu bundi bushabitsi akaba ari hafi gufungura Radio y’imyidagaduro ikomeye hano mu Rwanda. Kugeza ubu imirimo isoza uyu mushinga igeze ku musozo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND