RFL
Kigali

Huye: Abo COVID-19 yagizeho ingaruka barashima inkunga bahawe n’u Budage

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:12/12/2020 13:31
1


Igihugu cy’u Budage kibinyujije muri Ambasade yacyo mu Rwanda cyashyikirije Abanye-Huye bagezweho n’ingaruka za COVID-19 kurusha abandi ubufasha bugizwe n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku.



Abashyikirijwe ubu bufasha ni abantu 100 barimo impunzi z’Abarundi 60 ziri mujyi wa Huye zitagiye mu nkambi ya Mahama, ndetse n’abaturage 40 batuye mu mirenge itandukanye igize aka karere ko mu Ntara y’Amajyepfo.

Buri umwe mu bahawe iyi nkunga yashyikirijwe, ibiro 20 by’umuceri, 10 by’ibishyimbo, ibiro 15 bya kawunga, isukali ibiro 5, umuti wo gusukura intoki, isabune yo gukaraba y’amazi ndetse n’ibase yo gukarabiramo.

Anociata Kankesha, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yavuze ko ubu bufasha bugamije kwereka abaturage ko igihugu kibitayeho, no kwereka Abarundi bari mu Rwanda ko ari kimwe na bagenzi babo b’Abanyarwanda.

Yagize ati “Kino gikorwa cyari igikorwa cyo kubereka ko nubwo Covid yabaye hari abantu babatekereza”. Abafashijwe icyo bahuriyeho ni uko imirimo bakoraga yahagaze kubera icyorezo cya covid-19, kandi bakaba bafite abana benshi bagomba kugaburira.

Visi Meya Kankesha ati “Abafashijwe turabasaba kumva ko ubufasha butazakomeza, ngo umuntu amare kimwe ahite abona ikindi. Turabasaba kumva ko ubwo babonye iyi ntangiriro ishobora kubamaza ukwezi, nabo bakora kugira ngo bazabone ikibatunga nyuma y’ukwezi”.

Katolike Lucie, Umurundikazi uba mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye ni umwe mu bahawe kuri iyi mfashanyo u Rwanda rwahawe na ambasade y’u Budage yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyamugiriye nabi cyane.

Ati “Iki cyorezo cyangiriye nabi cyane, cyatumye ndwara diyabeti n’umuvuduko w’amaraso kubera kwicara ahantu hamwe. Najyaga ntembera nkajya kumesera abantu bakampa icyo mfungura ariko icyorezo cyatumye tuguma mu rugo”

Uyu mukecuru w’imyaka 67, uvuga ko atakijya ku muhanda kubera ko afite amakuru ko iki cyoreo kibasira cyane abakuze, ashimira Leta y’u Rwanda yamutoranyije akanashimira Ubudage bwatanze iyi nkunga, igiye kumurinda inzara.

Eugenie wo mu murenge wa Simbi wanduye agakoko gatera SIDA yashimye inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku yahawe na ambasade y’Ubudage, ati “Biramfasha gukomeza kwirinda iki cyorezo kuko njyewe kungeraho cyamputa vuba”.

Barirwanda Vianney w’imyaka 69, utuye mu murenge wa Kinazi, afite umugore ufite ubumuga. Yavuze ko iyi nkunga iramufasha gukomeza kwirinda icyorezo cya covid-19 kandi ikamurinda kwicwa n’inzara.

Mu Rwanda, abanduye Covid-19 bose hamwe ni 6428, abakirwaye ni 548, abayivuwe bagakira ni 5826 bangana na 90% naho abo yahitanye ni 54.


Abaturage ba Huye bishimiye inkunga bahamwe n'igihugu cy'u Budage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDAYIZEY REVERIY NDI.M,UBURUNDI3 years ago
    TWISHIMIYE IYO.NKUNGA YUBUDAGI ARIKO.TURASABA.KO BAKOMEZA KUREBA.NABANDI HIRYA.NO.HINO MU.GIHUGU BABAYE BAKABAGERAHO





Inyarwanda BACKGROUND