RFL
Kigali

Abasifuzi b'Abanyarwanda bahawe kuzayobora umukino wa Misiri na Togo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/11/2020 16:31
0


Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika 'CAF' yamaze gutangaza ko abasifuzi bane b’abanyarwanda bayobowe na Hakizimana Louis, bazasifura umukino uzahuza ikipe y’igihugu ya Misiri n’’iya Togo mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika CAN 2021.



Mu itangazo CAF yashyize ahagaragara, yamenyesheje Abasifuzi bane b’Abanyarwanda ko aribo bazayobora umukino uzahuza ikipe y’igihugu ya Misiri n’ikipe y’igihugu ya Togo, mu gushaka itike ya CAN 2021, uteganyijwe kuzabera kuri Cairo mu gihugu cya Misiri, tariki ya 14 Ugushyingo 2020.

Abasifuzi 4 bazayobora umukino wa Misiri na Togo:

1. Hakizimana Louis: Umusifuzi wo hagati

2. Mutuyimana Dieudonne: Umwungiriza wa mbere

3. Hakizimana Ambroise: Umwungiriza wa kabiri

4. Ishimwe Claude: Umusifuzi wa kane

Komiseri w'umukino azaba ari Mike Letti ukomoka muri Uganda .

Hakizimana Louis azaba ari mu kibuga hagati

Mutuyimana Dieudonne azaba ari kuruhande rumwe

Hakizimana Ambroise azaba ahagaze ku rundi ruhande

Ishimwe Claude azaba ari umusifuzi wa kane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND