RFL
Kigali

Pologne: Imyigaragambyo y’abashyigikiye gukuramo inda irakomeje

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:27/10/2020 10:07
1


Hashize iminsi abantu batandukanye mu gihugu cya Pologne bigaragambya basaba urukiko ko rwakwemeza itegeko ryemerera abantu gukuramo inda. Kuri ubu imyigagambyo yafashe indi ntera nyuma yaho urukiko rusa nk'aho rwanze kwemeza iri tegeko, ibi bikaba byatumye abantu benshi bajya mu mihanda bigaragambya.



Abaturage barenga ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda basaba ko hemezwa itegeko ryemerera abantu gukuramo inda. Iyi myigaragambyo muri iki gihugu ifatwa nk'idasanzwe dore ko abarenga 92% bya miliyoni 37 zigituye ari abakristo Gatolika kandi idini Gatolika ntiryemerera abantu gukuramo inda.

Nk'uko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko abigaragambya bo mu murwa mukuru Varsovie (Warsaw), bafunze amasangano y'ingenzi y'imihanda, bagahagarika imodoka n'ibinyabiziga bitwara abantu bizwi nka 'trams' mu gihe kigera hafi ku isaha. Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo nka "Iyaba byashobokaga ngo nkuremo inda ntwite ya leta yanjye".

Iyi myigaragambyo ikaba yaje ikurikiye icyemezo cy'urukiko rw'itegeko nshinga rwa Pologne kivuga ko gukuramo inda, n'iyo byaba ari mu gihe umwana akiri mu nda agaragaza ko afite inenge zishobora kumuviramo urupfu cyangwa ubumuga, bitemewe n'amategeko.

Ibi bivuze ko ubu ahantu honyine gukuramo inda byemewe ari mu gihe habayeho gufatwa ku ngufu cyangwa kubyarana hagati y'abafitanye isano mu muryango, cyangwa mu gihe cyo kugira ngo barokore ubuzima bw'umubyeyi.

Gukuramo inda ni ikibazo kitavugwaho rumwe mu buryo bukomeye muri Pologne. Ikusanyabitekerezo ryo mu mwaka wa 2014 ryakozwe n'ikigo CBOS cy'ubushakashatsi ryasanze ko 65% by'abanya-Pologne babajijwe badashyigikiye gukuramo inda, 27% babishyigikiye naho 8% bari batarabifataho icyemezo.

Ariko, mu myaka ishize amakusanyabitekerezo yasanze ko hari ubwiganze bw'abadashyigikiye uku gukaza amategeko ajyanye no gukuramo inda. Imibare ya leta igaragaza ko buri mwaka muri Pologne hakurwamo inda zirenga gato 1,000 mu buryo bwemewe n'amategeko.

Ariko imiryango iharanira uburenganzira bw'abagore ivuga ko imibare yo gukuramo inda bikorwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko cyangwa bikorerwa hanze y'igihugu ishobora kuba iri hagati y'inda 80,000 na 120,000 ku mwaka.Imyigaragambyo yanabereye hanze ya ambasade ya Pologne i London mu Bwongereza n'i Kyiv muri Ukraine.

Src:BBC

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwizeyimana sarah3 years ago
    Muzakomeze mujyire urwo ru kundo





Inyarwanda BACKGROUND