RFL
Kigali

Itsinda ry’abagore barindwi biyemeje kuzana impinduka muri Kiriziya Gatorika

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:17/10/2020 8:09
1


Itsinda rigizwe n’abagore barindwi ryo mu Bufaransa rizwi nka “Toutes Apôtres” riherutse kwandika amabaruwa asaba guhabwa zimwe mu nshingano nkuru muri Kiriziya Gatorika. Aya mabaruwa bayandikiye uhagarariye Vatikani mu Bufaransa. Iyi mirimo (inshingano) kugeza magingo aya yahariwe abagabo gusa muri Kiriziya.



Ku ya 25 Gicurasi 2020, umufaransakazi witwa Anne Soupa yandikiye ibarwa uhagarariye Vatican mu Bufaransa, amusaba guhabwa inshingano zo kuba Arikepisikopi wa Lyon. Kuva muri Werurwe, diyosezi ya Lyon nta mushumba ifite kuva aho Cardinal Philippe Barbarain yeguriye kubera ibyaha akurikiranyweho by’ihohotera rishingiye ku gitsina.


Kuva aho Anne Soupa yandikiye ibarwa intumwa ya Papa mu Bufaransa, Arikepiskopi Celestino Migliore, abandi bagure bahise bamwiyungaho. Bidatinze cyane, ku munsi Kiriziya yizihizaho umunsi wa mutagatifu Mariya Madarena ─wizihizwa tariki 22 Kanama─, abagore barindwi babarizwa muri rya tsinda na bo bandikiye intumwa ya Papa mu Bufaransa bayisaba zimwe mu nshingano muri Kiriziya.


Izi nshingano aba bagore banditse basaba harimo kuba abapadiri, umwepiskopi, umudiyakoni kimwe no guhagararira Papa mu bindi bihugu. Izi nshingano aba basabaga kugeza ubu muri Kiriziya zihabwa abagabo kandi bahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti. 


Bidatinze cyane aba bagize “Toutes Apôtres” bahawe ibisubizo ku busabwe bwabo. Ntibyarangiriye aho kuko buri umwe muri aba bagize iri tsinda bagize umwanya wo guhura n’intumwa ya Papa, Celestino Migliore kuva tariki ya 14 Nzeli-02 Ukwakira. 


Claire Conan-Vrinat kimwe na mugenzi we Hélène Pichon batangarije ikinyamakuru Crux ko batangajwe n’uburyo Migliore yabakiriye ndetse agakunda akabaha umwanya wo kugirana inama na buri umwe muri bo. 


Mu bitekerezo byabo “Toutes Apôtres” yimakaje imbere harimo ko Kiriziya yaha umugisha icyemezo cyo kwemerera abagore gukora imirimo y’aritari. Kuri bo, uko abakirisitu gatorika bahabwa batisimu hatitawe ku gitsina runaka, ko ari na ko n’isakaramentu ry’ubusaseridoti na ryo byaba uko yewe rikaba ryahabwa n’abashakanye. Indi ngingo itarenzwa ingohe, nuko iri tsinda ryifuza ko Kiriziya yashyigikira ababana bahuje ibitsina.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • trent3 years ago
    abo bagore ni intumwa za sekibi bashaka kugusha kiliziya yacu





Inyarwanda BACKGROUND