RFL
Kigali

Gicumbi FC ntiteganya kwirukana cyangwa kugura abakinnyi mbere y’inteko rusange ya FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/09/2020 10:46
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi FC iherereye mu karere mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi, bwatangaje ko butiteguye kugira umukinnyi mushya bugura cyangwa ngo bugire uwo bwirukana, butaramenya umwanzuro uzafatwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ku cyemezo cyo kumanurwa cyangwa kuguma mu cyiciro cya mbere



Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe ya Gicumbi FC na Heroes ko yamanuwe mu cyiciro cya kabiri nyuma yuko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, ihagaritswe ariyo aheruka andi ku rutonde rwa shampiyona.

Ntabwo aya makipe yakiriye neza uyu mwanzuro, kuko yahise ajuririra uyu mwanzuro, ndetse anatakambira FERWAFA, avuga ko yaba arenganyijwe kubera ko iyo shampiyona idahagarikwa Atari gusoza mu myanya ya nyuma, kandi bakavuga ko nta kuntu shampiyona y’icyiro cya mbere yahagarikwa itarangiye, ngo iyo mu cyiciro cya kabiri ikomeze gukinwa.

Mu kiganiro umunyamabanga w’ikipe ya Gicumbi FC, Antoine Dukuzumuremyi, yagiranye na Inyarwanda yatangaje ko batakambiye FERWAFA, bakaba bategereje inama y’inteko rusange izafatirwamo imyanzuro yuko aya makipe bidasubirwaho azakina icyiciro cya kabiri cyangwa azakina icyiciro cya mbere.

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe bataramenya umwanzuro wa FERWAFA, batiteguye kugura abakinnyi bashya cyangwa ngo bagire abo birukana.

Yagize ati "Kugeza magingo aya ntituramenya aho duhagaze, twatakambiye FERWAFA ngo iturenganure kuko badusubije mu cyiciro cya kabiri twaba turenganye, dutegereje umwanzuro uzava mu nama y’inteko rusange, ubwo icyo bazemeza tuzakurikiza icyo, niba tuzakina icyakabiri cyangwa tuzakina icyambere".

"Ubu nta mukinnyi mushya twagura cyangwa ngo tugire uwo twirukana mu gihe tutaramenya umwanzuro wa FERWAFA".

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize yahagaze Gicumbi FC iri ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma aho yari ifite amanita 15.

Umunyamabanga wa Gicumbi FC, Antoine Dukuzumuremyi avuga ko nta mukinnyi mushya cyangwa uzirukanwa mbere y'inteko rusange ya FERWAFA

Gicumbi FC yasoje umwaka w'imikino ushize ku mwanya wa nyuma





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND