Kigali

Kwisegura: Miss Muyango ntatwite nta n'ubukwe afitanye na Kimenyi Yves mu 2020

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/05/2020 13:36
0


Miss Muyango Claudine nta mushinga w’ubukwe afite muri uyu mwaka wa 2020 ndetse nta n’ubwo atwite nk'uko yabidutangarije.



Ku munsi w’ejo tariki 28 Gicurasi 2020, Inyarwanda yabagejejeho inkuru ivuga ko bivugwa ko Muyango Claudine wambitswe ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yitegura ubukwe na Kimenyi Yves ukina muri Kiyovu Sports ndetse anamutwitiye umwana.

Twakoze iyi nkuru tutavugishije ba nyiri ubwite kuko tutababonye kuri telefone zabo ngendanwa, gusa nyuma yo kuvugana na nyiri ubwite turashaka kubamenyesha ko ibyatangajwe mu nkuru yasohotse ejo kuwa Kane ari ibinyoma twari twatangarijwe na bamwe mu nshuti zabo za hafi.

Muyango yatubwiye ko nta bukwe afite ndetse n’ibivugwa ko atwite atari byo, kuri iyo mpamvu turisegura ku basomyi bacu ndetse na ba nyiri ubwite bagizweho ingaruka n’ibyo twatangaje. Ibi bisobanuye ko ibyatangajwe ko amafaranga Yves Kimenyi yaguzwe na Kiyovu Sports yaba ari ay’ubukwe atari byo.


Muyango yavuze ko adatwite ndetse ko nta bukwe afite muri uyu mwaka wa 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND