Koreya y'Epfo yashimiwe uburyo yitwaye neza mu guhangana na coronavirus hakiri kare kandi ifatwa nk'icyitegererezo cyo kwerekana uburyo bishoboka ko guverinoma ishingiye kuri demokarasi ishobora gutsinda virusi ariko yongeye kubangamirwa no kugira abanduye bashya biturutse ku koroshya ingamba zo gufunga
Abayobozi batangiye koroshya ingamba zo gufunga mu
ntangiriro za Gicurasi kuko imibare mishya yagabanutse Ariko mu cyumweru
gishize hagaragaye abantu banduye bashya biturutse ku gufungura utubari na za
night clubs mu karere ka Itaewon muri Seoul.
Kuri ubu Abayobozi bakomeje kuba maso nyuma y’uko umusore
wimyaka 29 yanywereye mu tubari twinshi n’ama clubs nijoro mu ntangiriro
za Gicurasi bamupimye basanga yaranduye, Abantu barenga 100 bahuye na we nabo
bahise bandura ndetse birakekwa ko abagera
ku 5.500 bashobora kuba barasuye utubari na clubs za nijoro muri ako gace na bo
banduye
Dr. Gavin Yamey, umuyobozi w'ikigo gishinzwe ingaruka za
politiki mu buzima ku isi mu kigo cy’ubuzima cya Duke Global avuga ko hari
impungenge ko coronavirus yakongera kugaruka bundi bushya muri iki gihugu
Koreya y'Epfo ivuga ko ibihugu byose, nubwo bimaze kugenzura
uko bihagaze, bigomba gukomeza kuba maso, abantu bashya batangiye kugaragara Mu
mujyi wa Wuhan rwagati mu Bushinwa, aho bivugwa ko iyi virusi yaturutse, ku wa
mbere havuzwe abantu batanu bashya banduye mu gace kandi
Yamey agira ati: “umuntu umwe wanduye aho ari hose ashobora kwanduza abandi Ati: “Birashoboka ko ibihugu bizakomeza guhura
n'icyorezo kandi birashoboka ko hazakenerwa kongera gushyira mu bikorwa ingamba zo
gutandukanya imibereho kugirango ubwandu bushire burundu”
Aho muri Seoul baboneye ubwandu bushya , abayobozi bongeye gukaza
umurego Umuyobozi w'akarere ka Seoul ku ya 9 Gicurasi yategetse utubari twose
ndetse n’ama nightclubs gufunga burundu
Ariko abahanga bavuga ko uburyo Koreya yepfo yakoresheje
kugirango ikemure icyorezo cyayo cya mbere igomba kuyifasha gutsinda neza
icyorezo gishya kigaragaye
Src: Time.com
TANGA IGITECYEREZO