Eric Semuhungu wabiciye ku mbuga nkoranyambaga, yavuze 'bwa mbere' ku bihe yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangaza ko yagaruwe mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 1 Gicurasi 2024, kubera ko yarenze ku mabwiriza agenga ‘Green Card’.
Yisunze
imbuga nkoranyambaga ze zirimo Youtube, uyu musore [We yifata nk'umukobwa,
ndetse yavugaga ko ari Shangazi] yagaragaye imbere ya Camera afite impapuro
yifashishije atanga ubutumwa yashakaga kugeza ku bakunzi be bahangayikishijwe
n'ubuzima bwe.
Yanyuzagamo agasoma, bitandukanye n'ibindi biganiro yagiye atanga mu bihe bitandukanye. N ikiganiro yakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, mu gihe imvura yari nyinshi mu Mujyi wa Kigali.
Uyu musore [Nako umkukobwa],
yavuze ko kuva mu 2023, itangazamakuru ryamwibasiye, aho bamwe bagiye
bamushinja kwica umugabo we, baramusebya mu buryo bukomeye.
Ati
"Buriya njya mbareba nkababurira agaciro. Baransebya ngo Eric afata [ku
ngufu] abana batujuje imyaka, ngo Eric bamukatiye imyaka, nkicara nkibaza niba
ndi ikihebe ku buryo nta fatwa. Ni ukuri kw'Imana ibintu munsebya Imana izajya
ibahana ni ukuri."
Muri iki
kiganiro yanyuzagamo, agasuhuza bamwe mu bantu baziranye bari bakurikiye iki
kiganiro. Akananyuzamo, akavuga ko ameze neza, afite ubuzima bwiza, yatoye
agatege. Yasabaga abantu kumwoherereza amafaranga, akavuga ko ashaka kunywa
'Champagne', ariko kandi akarenzaho atagamije gusaba.
Yavuze ko
yageze mu Rwanda mu buryo bw'ibanga, kuko atashakaga kugirana ikiganiro
n'itangazamakuru, ndetse ngo hari abanyamakuru bagiye bamusaba ibiganiro ariko
aranga.
Semuhungu
yavuze ko kuba icyamamare ari bibi cyane, kuko hari igihe cyashize atagaragara ku
mbuga nkoranyambaga ze, bituma abantu benshi bibaza ku buzima bwe.
Yavuze ko mu 2020 havuzwe inkuru z'uko yitabye Imana kandi nawe zamugezeho, kandi ngo nyuma y'aho havuzwe ko yagiye kwibagisha bimwe mu bice by'umubiri kugirango agire imiterere myiza, ariko ngo siko byagenze.
Semuhungu
yavuze ko ari umunyarwanda wuzuye, wavukiye ku Kimisagara mu Karere ka
Nyarugenge, uvuka ku babyeyi b'abanyarwanda. Yavuze ko yagiye muri Amerika
'kuri Visa yo kurushinga n'mugabo wanjye'. Ati "Ntewe ishema ni uwo ndi we."
Yavuze ko
amaze kunyura mu bihe bikomeye ku buryo agahinda gakabije 'Depression' kadashobora
kumwibasira.
Semuhungu
yavuze ko mu 2020 'ibyo yakoze yabihaniwe'. Yahakanye ko atigeze ahabwa
amahitamo yo gufungirwa muri Amerika imyaka 25 cyangwa se gutaha mu Rwanda.
Ati
"Iyo umuntu yicaye akavuga ngo bamuhaye amahitamo waba uri iki ku buryo urukiko
ruguha amahitamo, ngo urashaka ko utaha cyangwa urashaka ko tugufunga imyaka 25
[...] Amerika ikaguha amahitamo ngo ese tugucyure iwanyu cyangwa tugufunge
imyaka 25?"
Yavuze ko
hari abantu bemeye ibyavugwaga. Ariko kandi ntiyiyumvisha ukuntu yari gufata ku
ngufu umwana utujuje imyaka y'ubukure, hanyuma bakamureka agakomeza kubaho
ubuzima busanzwe.
Semuhungu
yavuze ko kuva tariki 3 Gicurasi 2023 kugeza tariki 3 Gicurasi 2024, yari mu
rwego rushinzwe abinjira n'abasohoka (Immigration) muri Amerika. Yavuze ko yari
amaze igihe ari muri 'Immigration' kubera ko yishe amategeko agenga 'Green
Card' kandi ataramara imyaka itanu abari muri Amerika. Ati "Niko kuri
kuriho."
Yavuze ko
'umugabo we' yitabye Imana hatarashira imyaka itanu babana, byari kumufasha' kubona
'Green Card' mu buryo bworoshye. Akimara kwitaba Imana umugabo we, yatangiye inzira
zo gushakisha ibyangombwa byo kuba muri Amerika, ari nako atekereza kuba yagaruka
mu Rwanda.
Ati
"Ntakibazo mfitanye n'u Rwanda. Papa wanjye yarwaniye iki gihugu. Na
gahunda za Rwanda Day zabaga natwaraga umugabo wanjye, nari naramukundikishije
iki gihugu."
Ubwo yari muri 'Immigration' yabajijwe inshuro yaje mu Rwanda. Yavuze ko ubwa mbere aza mu Rwanda yahamaze amezi abiri, ku nshuro ya kabiri yahamaze ukwezi kumwe. Yaje mu Rwanda mu 2016 (Ukuboza 2016-Gashyantare 2017).
Abajijwe niba hari ikibazo yigeze agira ubwo yari mu Rwanda, yavuze ko ntacyo. Abazwa niba yaba yarahohotewe na Leta cyangwa se umuturage ku giti cye, abarabihakana.
Yabwiwe ko umugabo we yitabye Imana, kandi ko n'ubwo ari uryamana n'abahuje
igitsina [Semuhungu] mu Rwanda nta tegeko ribihakana, bityo akwiye gusubira mu gihugu cye.
Yahakanye
gufata ku ngufu abana bakiri bato, avuga ko iwe 'atari mu kigo kirera abana
bato'. Yavuze ko ariwe wasabye gutaha mu Rwanda bitandukanye n'ibyavuzwe ko
yirukanwe muri Amerika.
Avuga ko
yiteguye gutanga ikirego ku bantu bose bamusebeje, ndetse n'ibinyamakuru byagiye
bimuvugaho uko byishakiye.
Uyu musore
[Nako umukobwa] yavuze ko atigeze yitaba urukiko n'umunsi umwe, bityo ibyavuzwe
y'uko yashoboraga koherezwa muri Afurika y'Epfo cyangwa mu Rwanda atari byo.
Yavuze ko atigeze asangira inzoga n'abana bari munsi y'imyaka y'ubukure, kandi ko atigeze asindisha abantu agamije kuryamana n'abo.
Semuhungu yavuze ko yabayeho ubuzima bugoye,
burimo no gucuruza ikarito i Nyabugogo, yizeye ko mu gihe ari mu Rwanda azabona
ibikorwa byinshi byo gukora kuko 'ndakunzwe'.
Inkuru
bifitanye isano: Icyo amategeko avuga kuri Dosiye ya Eric Semuhungu
Semuhungu
yavuze ko mu 2022 yaguze imodoka y’igiciro kinini mu gihe atari azi aziko
azagarurwa mu Rwanda
Semuhungu
yavuze ko amashusho ‘y’urukozasoni’ ye yasakajwe mu 2020 bigizwemo uruhare n’abarimo
umunyamideli Shaddyboo- Yavuze ko ubwo yitabaga urukiko yabajijwe ku mashusho yasakajwe na Shaddyboo ndetse na Cadette Igihozo
Eric Semuhungu
yavuze ko yiteguye gutanga ikirego ku bantu bose bamusebeje
Semuhungu
yahakanye gufata ku ngufu abana bari munsi y'imyaka y'ubukure, kandi ntiyigeze
asindisha abasore
Semuhungu
yavuze ko atigeze akatirwa gufungwa imyaka 25 muri Amerika, ahubwo yahisemo gutaha
mu Rwanda kubera ibibazo byabonetse muri 'Green Card '
Semuhungu
yavuze ko ubwo yari muri 'Immigration' yumvaga indirimbo z'abarimo Kenny Sol na Davis D, ariko ntiyakoreshaga imbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO