RFL
Kigali

Huye: Bibutse abahoze ari abakozi b’amakomini bishwe muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/05/2024 13:09
0


Mu karere ka Huye, hibutswe ku nshuro ya 30 abahoze ari abakozi b’amakomini yahujwe akaba akarere ka Huye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatanu taliki 4 Gicurasi 2024 kibimburirwa n'urugendo rugana i Ngoma ku rwibutso rwa Jenoside, hashyirwabo indabo, bakomereza mu busitani bw'Akarere ka Huye ahanatangiwe ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango witabiriwe n’abakozi b’Akarere ka Huye bari barangajwe imbere na Meya Ange Sebutege, abayobozi mu zindi nzego n’abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahoze ari abakozi b’Akomine zahurijwe mu Karere ka Huye.

Monique Ahezanaho atanga ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ukuntu Umwana w'Umututsi iyo yatsindaga atahabwaga kwiga ibyo ashaka ahubwo yoherezwaga kwiga kudoda. 

Yakomeje atanga urugero rw'ukuntu ubwo yigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatatu bigeze gusaba Abahutu guhaguruka, yahaguruka mwarimu akamucira mu kanwa akanamukubita ikintu mu mugongo. Yasoje ashimira Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubundi zikagarura ubuzima mu banyarwanda.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Theodat Siboyintore, yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashimira Inkotanyi zayihagaritse.

Yagize ati: ”Ndakomeza cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside, abanukaga n’abangijwe bakomorwa ubu bakaba bagendana ibikomere ariko batikanga. Imibereho y’abarokotse Jenoside igenda iba myiza.”

Komine zahujwe zikaba akarere ka Huye ni iya Nyabisindu, Ngoma, Ruhashya, Gishamvu, Muyira, Mbazi, Ntyazo, Nyaruhengeri, Maraba, Shyanda, Rusatira, Muganza, Huye na Runyinya.

Hashyizwe indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND