RFL
Kigali

Minisitiri Utumatwishima yavuze kuri Chryso Ndasingwa anasaba ko umuhanzi wese yajya ashyigikirwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/05/2024 11:35
0


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatumiye abakunzi b'umuziki nyarwanda mu gitaramo gikomeye cy'umuramyi Chryso Ndasingwa.



Igitaramo cya Chryso Ndasingwa cyiswe "Wahozeho Album Launch" kizabera muri BK Arena ku cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024 kuva saa kumi z'umugoroba. Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo "Wahozeho" azaba amurika Album ye ya mbere y'indirimbo 18.

Kizaririmbamo abaramyi bakunzwe ari bo Chryso Ndasingwa, Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises, Azaph Music International na Himbaza Club. Kizayoborwa na Tracy Agasaro, hanyuma Apotre Masasu abe ariwe wigisha ijambo ry'Imana.

Ni igitaramo giteye benshi amashyushyu barimo ibyamamare byatangaje ko bizaba bihibereye nka Miss Naomie Nishimwe [Miss Rwanda 2020], umukinnyi wa filime Bamenya, Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi, umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio n'abandi.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yahamagariye abakunzi b'umuziki kuzashyigikira Chryso Ndasingwa muri iki gitaramo cye cyo muri BK Arena ndetse asaba ko byaba umuco, "umuhanzi wese tujye tumuteza imbere".

Yabanje kumwiseguraho kuko yari yitiranyije gitaramo cye 'Wahozeho' n'indirimbo yamamaye cyane 'Yahozeho' [FPR Yahozeho] ya Senderi Hit na Intore Tuyisenge ivuga ko 'FPR yahozeho ariko ntibabimenya, iyo baza kubimenya byari kuborohera'. Yahise avuga izina ry'igitaramo cy'uyu muramyi anasaba abaturarwanda kuzamushyigikira cyane.

Ati: "Gospel Concert ya #Ndasingwa ni ku Cyumweru tariki 05.05.2024 saa kumi kuri BK Arena. [Chryso] Ambabarire nari nasomye nabi ngo #Yahozeho (nabyitiranyije n’indirimbo tujya turirimba ngo #FPR yahozeho ariko ntibabimenya). Ni #WahozehoAlbumLaunch. Umuhanzi wese tujye tumuteza imbere".

Minisitiri Utumatwishima yatangaje ibi anyuze ku butumwa bwa Chryso Ndasingwa buri ku rubuga rwa X [Twitter] aho yibutsaga abamukurikira ko hasigaye iminsi 6 agakora igitaramo "Wahozeho Album Launch" kizabera muri BK Arena tariki 05.05.2024. Amatike y'iki gitaramo ari kuboneka www.ticqet.rw ndetse amakuru ahari ni uko hasigaye amatike macye cyane.

Chryso Ndasingwa akorera umurimo w'Imana muri New Life Bible Church Kicukiro, agatanga n'umusanzu mu matorero anyuranye nka CLA n'ahandi. Yavukiye i Nyamirambo, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira muri New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Ati "Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira".

Yavuze ko Album ye ya mbere "Wahozeho" agiye kumurika igizwe n'indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw'amashimwe menshi ku Mana nk'uko umwanditsi wazo abisobanura ati: "[Album] Isobanuye ikoraniro y’abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho".

Impamvu yahisemo inyubako ya BK Arena, Chryso Ndasingwa yavuze ko yabonye nta handi hantu habereye abakunzi b’umuziki we uretse muri iyi nyubako yabengutswe n’abantu bose mu bice byose. Ati “Ntabwo ari ubwa mbere nje gutaramira aha ariko ni ubwa mbere ngiye kuhakorera igitaramo cyanjye. Narebye ahantu hakwiriye mbona aha niho hantu heza cyane.”

Agaruka ku bushobozi afite bwo kuzuza BK Arena, inyubako itinywa cyane n’abahanzi kubera ubunini bwayo, yavuze ko nta mpungenge na nke afite zo kuba iyi nyubako itazuzura kuko urukundo yerekwa mu bihangano bye bigaragaza ko hari benshi bashyigikiye ibikorwa bye.

Ati “None se niba indirimbo “Wahozeho” imaze kurebwa n’abarenga 1,000,000 kandi ari abantu batandukanye, ubwo haburamo abantu 10,000 muri iyo Miliyoni baza kunshyigikira?”

Abari kugura amatike mbere y'uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w'igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 25,000 Frw. Kanda HANO ugire itike zitarashira.


Chryso Ndasingwa ategerejwe muri BK Arena mu gitaramo 'Wahozeho Album Launch'


Minisitiri Utumatwishima yavuze ku gitaramo cya Chryso anasaba ko buri muhanzi wese yajya ashyigikirwa


Chryso Ndasingwa aramurika album ya mbere mu gitaramo cy'amateka


Amatike agiye gushira


Miss Nishimwe Naomie avuga ko azitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa

REBA INDIRIMBO "WAHOZEHO" YITIRIWE IGITARAMO CYA CHRYSO NDASINGWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND